Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Inkeragutabara zirasabwa gukoresha ubumenyi zifite mu gucunga umutekano.

$
0
0

Inkeragutabara zirasabwa

Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo, Brigadier General Dan Gapfizi arasaba inkeragutabara gukoresha ubuhanga n’ubunararibonye zifite mu gufatanya n’abaturage gucunga umutekano w’igihugu no mu gace batuyemo.

Aganira n’inkeragutabara zihagararariye izindi ku rwego rw’akagari, imirenge n’akarere mu ntangiriro z’icyi cyumweru, Brigadier General Gapfizi yazisabye gukoresha ubumenyi zahawe nk’abasirikari maze bagafatanya n’abaturage gucunga umutekano mu buryo bwose bushoboka.

Brig Gen Gapfizi yagize ati: “Mukoreshe skills mwahawe mu gucunga umutekano. Wa mutekano mwiza mube ariwo mugeza ku baturage”.

Yabibukije ko bafite ubumenyi mu gukora iperereza ndetse no gusesengura ibijyanye n’umutekano kurusha abaturage b’abasivili, bityo bakaba bakwiye kubikoresha baharanira ko umutekano utahungabana aho batuye.

Inkeragutabara kandi zasabwe kwitabira gahunda za leta zitandukanye bakanaba abafashamyumvire kugira ngo abaturage baturanye mu midugudu nabo bajye bazitabira uko bikwiye.

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamagabe zishimira uko zifatanya n’inzego zitandukanye zaba iz’umutekano ndetse n’ubutegetsi bwa leta.

Zitangaza ko ubu abahagarariye inkeragutabara mu mirenge bahawe terefoni batishyura bakaba babasha guhanahana amakuru n’inzego za leta ndetse n’iz’umutekano bari mu itsinda rimwe, bityo bikihutisha amakuru no gutabarana aho bibaye ngombwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko bfatanya n’inkeragutabara muri gahunda nyinshi ariko iziza ku isonga akaba ari ugucunga umutekano, ndetse no guharanira iterambere ryazo.

Ubuyobozi bw’akarere ngo bushima uruhare inkeragutabara zigira mu gucunga umutekano haba mu marondo bafatanije n’abaturage, ndetse no mu masantere y’ubucuruzi no ku bindi bigo bacungira umutekano, akaba anashima uko bitwara ngo n;ubwo haboneka mo bacye bagaragaza imyitwarire mibi.

Inkeragutabara zasabye ko zajya zihabwa amahugurwa ahanini ashingiye ku myuga kugira ngo bajye babasha kubona icyo bakora cyunganira gucunga umutekano.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles