Abafashamyumvire bo mu Turere twa Nyanza na Ruhango barashima urugendoshuri bagiriye mu Karere ka Gisagara rugamije kwigira kuri bagenzi babo uburyo bakora bakanakoresha ikarita nsuzuma mikorere (Community Score Card), aho banatangaza ko bakuyemo inyigisho ihagije izabafasha muri iki gikorwa iwabo.
Ikarita nsuzumamikorere ni ubushakashatsi bukorwa hagamijwe kureba uburyo abagenerwabikorwa bakira serivisi bahabwa mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire y’izo serivisi. Abaturage bagaragaza mu bwisanzure uko babona serivisi bahabwa n’inzego zizitanga, bakagaragaza ibitagenda, bagatanga n’ibyifuzo by’uko byakosorwa. Abatanga serivisi nabo baraganirizwa bakinenga, bakiha amanota. Nyuma habaho inama ihuza impande zombi (interface meeting) zigafata imyanzuro ku byatunzwe agatoki ko bitagenda neza. Ibyo bituma imitangire ya serivisi iba myiza haba ku bayitanga n’abayihabwa.
NSABIMANA Laurent na mugenzi we Christine MUKASARAMBUYE ni abafashamyumvirebo mu Karere ka Gisagara, basobanuriye abandi uko bashoboye gukora ikarita nsuzuma mikorere. Basobanuye ko ari akazi kabanje kubagora kuko wasangaga hari abaturage batinya kuvuga ibibazo bahura nabyo iyo bagiye kwaka serivisi ariko ngo byaje gukemurwa no kwegera abayobozi n’abandi batanga serivisi zitandukanye mu Karere barabasobanurira bituma babigira ibyabo, maze babafasha kubahuza n’abo baturage.
Babwiye bagenzi babo ko hariho igihe ujya gushaka amakuru ariko ugasanga uwo uyashakaho atazi ikigenderewe bikaba byatuma yifata, maze bababwira ko ibanga ari ukubanza gukorana inama n’abagenerwabikorwa ndetse n’abatanga serivisi, bakumva akamaro k’igikorwa kuko iyo babyumvise babigira ibyabo bityo bakaborohereza.
Abaturage baturutse mu turere twa Nyanza na Ruhango bo bavuga ko bari baratangiye gukora ikarita nsuzuma mikorere ariko bakaba bahura n’ikibazo cy’abaturage banga kubaha amakuru baba bakeneye kubera gutinya kuvuga nabi ababaha serivisi kubw’ingaruka bishobora kubagiraho. Ikindi ngo hari n’abayobozi usanga igikorwa batarakigize icyabo, babaka amakuru ntibayabahe. Hari n’abakeka ko ari ukubateranya n’abaturage.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyanza Bwana NKURIKIYUMUKIZA J.M.Vianney, avuga ko hari byinshi nawe yungutse abona agiye kugeza mu Karere yaturutsemo, birimo gufatanya n’Abafashamyumvire mu gukusanya amakuru.
Ati “Tuzafasha abafashamyumvire gukangurira abaturage iki gikorwa ndetse tunaganire n’aba bagenerwabikorwa tubumvishe akamaro k’iki gikorwa bihagije”
Abaje mu rugendoshuri nyuma yo kwigishwa na bagenzi babo uburyo bashoboye gukora ikarita nsuzumamikorere ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku kurwanya ruswa n’akarengane n’imitangire ya serivisi ,babashije no kubonana na bamwe mu batanze amakuru babamara impungenge ko nta nkurikizi byabagizeho.
Iki gikorwa cyakozwe ku nkunga ya Care International n’umushinga Rwanda women network ukorera muri Kigali, Nyanza na Ruhango.