Abayobozi b’imidugudu yo mu Karere ka Huye, aho bateraniye mu mahugurwa bagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere, kuri uyu wa 17/4/2013 bagaragaje ko hari igihe polisi ibatererana kandi bayitabaje. Bakabona rero gukorana neza kurushaho byagira akamaro.
Umwe mu bari mu nama yateruye agira ati “iyo haje abapolisi bashyashya tujya tugira igihe cyo kwibwirana, tukabaha amanomero ya telefone zacu kugira ngo tuzabashe gukorana neza, nyamara hari igihe ugira ikibazo nka saa munani z’ijoro wahamagara ntibitabe. Abayobozi bandi witabaje bakakubwira ngo tegereza panda gari (imodoka y’abapolisi itwara abanyabyaha, ndlr) iraje, ugategereza bukarinda bucya.”
Undi na we ati “nigeze gusaba umuyobozi wa polisi umwe ngo azaze yambaye imyenda itari iy’akazi mutembereze, mwereke ahakorerwa za nyirantare, ariko nta mupolisi nigeze mbona aza ngo njye kuhamwereka.”
Uwa gatatu na we ati “dukora uko dushoboye ngo tubungabunge umutekano w’aho dutuye, nyamara akenshi polisi iradutererana. Baravuga ngo ntidukora, nyamara polisi ntishaka kudufasha.”
Kugira ngo umutekano ugerweho neza, ni uko buri wese yumva ko umureba. Yaba umuturage, abayobozi bo ku nzego zinyuranye ndetse na polisi. Spt Emmanuel Karuranga wari waje kuganira n’aba bayobozi b’imidugudu rero, yabijeje ko bazareba aho bipfira, bakabinoza.
Yagize ati “polisi ntitubereyeho guca intege abayobozi. Polisi kandi ifite inshingano yo gutabara vuba. Aho byagaragaye ni amakosa y’abantu ku giti cyabo. Tuzareba aho bipfira tubinoze.”