Mu gihe akarere ka Gicumbi gahanganye n’ikibazo cyo guca burundu ikinyobwa cya kanyanga abaturage bo babona itazacika burundu igihe igihugu cya Uganda kikiyicuruza ndetse ntikiyifate nk’ikiyobyabwenge.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 17/4/2013, nyuma yo kubona ko benshi bakunze gufungwa bazira kwinjiza iki kiyobyabwenge mu gihugu bitemewe ariko ntibabicikeho ngo ibyo bikaba biterwa n’uko uyicuruza abasha kubona amafaranga kuko abaturage benshi bayinywa.
Ndungutse Athanase ati “ nawe se ko abayobozi b’akarere kacu badahwema kurwanya kanyanga ariko ugasanga bamwe bafungwa bazira kuyinjiza ntibabireke ubwo urumva Atari ikibazo? Jye mbona bitazacika keretse igihugu cya Uganda kiretse kuyikora nibwo abaturage bacu bareka kuyinjiza mu karere kacu”.
Asanga gucika bidashoboka kubera ikibazo cy’itsinda ry’abarembetsi bavuga ko batazareka gucuruza kanyanga kuko izana amafaranga menshi bityo bakifuza ko cyasora nk’izindi nzoga.
Avuga ko ahantu hakunze kugaragara iyi kanyanga ari mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda ariyo Rubaya, kaniga na Cyumba, Rushaki, Manyagiro, Mukarange, nayo iri bugufi y’iki gihugu bityo bikaba bituma abaturage bayinjiza muburyo buboroheye.
Ibi aba baturage babitangaje nyuma y’aho ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda buhuye n’igihugu cy’u Rwanda ku wa 11/2/2013 mubiganiro mpaka byabo habaye kutumvikana ku nzoga ya Kanyanga aho mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge naho mugihugu cyabo cya Uganda bakayifata nk’igicuruzwa cyinjiza amafaranga menshi.
Baje kwemeranya ko bagiye gukomeza gushyirahamwe mu kurwanya abinjira mu bihugu badafite ibyangombwa by’inzira no gufasha kurwanya iyinjizwa rya kanyanga mu karere ka Gicumbi.
Umwe mubanyamabanga nshingwabikorwa uyobora umurenge wa Rubaya Ngendabanga Jerome atangaza ko n’ubwo badahwema kurwanya kanyanga mu karere ka Gicumbi badahwema no gufata abarembetsi ariko byanze gucika burundu.
Yunga mu ry’abaturage ko biterwa n’uko abaturanyi b’igihugu cya Uganda Banze kureka gukora kanyanga kandi bo bayifata nk’ikinyobwa kibinjiriza amafaranga naho mu rwanda bakayifata nk’ikiyobyabwenge.
Akangurira abantu kureka kunywa Kanywanga kuko mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Ingingo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw‘imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’ Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).