Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Inkeragutabara zirasabwa gukora ibikorwa bifatika biziteza imbere.

$
0
0

m_Inkeragutabara zirasabwa gukora ibikorwa bifatika biziteza imbere

Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo, Brigadier General Gapfizi Dani arasaba inkeragutabara zo mu karere ka Nyamagabe guhuriza hamwe imbaraga zigakora zigamije kwiteza imbere.

Ibi umuyobozi mushya w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo yabizisabye kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/04/2013 ubwo yasuraga abahagarariye inkeragutabara mu karere ka Nyamagabe kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’akarere, hagamijwe kumenyana ndetse no kuganira ku mikoranire yazo n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo yasabye inkeragutabara ko zareba kure zikishyira hamwe zigakora igikorwa kigaragara cyabateza imbere maze mu gihe kiri imbere bakazaba bameze neza kurushaho.

“Nziko benshi mufite ibyo mukora. Mukoze koperative ahangaha kandi hari henshi twabihera. Muri ibyo bimina mwambwiye mubamo, aho kugira ngo uyafashe yagezweho ajye kuyakoresha ibye. Ndimo ndatekereza mwebwe muzaguma murinda aho gutekereza kurindwa,” Brig. Gen. Gapfizi.

Yashimangiye ko ari inshingano za buri wese gucunga umutekano w’igihugu no kukirinda ariko ngo inkeragutabara zigomba gutekereza n’ibindi bikorwa byaziteza imbere zikagera ku rwego rwo hejuru mu bukungu, zikaba zahawe umukoro wo kurushaho guhuza imbaraga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko bafatanya n’inkeragutabara umunsi ku munsi mu gucunga umutekano banashima uruhare runini zigira ndetse no guharanira ko zibasha kwiteza imbere zigana ku kwigira.

Yemeza ko bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’imirenge ndetse n’inkeragutabara barebera hamwe uko barushaho gushyira ingufu mu makoperative y’inkeragutabara, bikaba byakwinjira no mu mihigo y’akarere cyane ko bari mu gihe cyo gutegura imihigo y’umwaka wa 2013-2014.

Inkeragutabara zatangaje ko muri rusange ubuzima buhagaze neza dore ko bamwe baba bafite imirimo itandukanye bakora, abandi bakaba bafite amakoperative acunga umutekano ku bigo bitandukanye no mu dusantere tw’ubucuruzi kandi byose bikabinjiriza amafaranga.

Gusa bagaragaje ikibazo cy’abo bacungira umutekano ariko ntibabishyure ku gihe bakaba basaba ko ubuyobozi bwajya bubafasha mu gukurikirana icyo kibazo no kwigisha abo bakorera kubahiriza inshingano zabo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>