Kimwe n’ahandi hose mu gihugu abayobozi bakomeje kwitabira ibiganiro bibera mu midugudu itandukanye y’igihugu,aho bakomeje gusobanura no kwigisha abaturage ububi bwa jenoside,n’ingaruka zayo
Ni muri urwo rwego umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, ,yagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu mudugudu wa Kabaraza, uherereye mu kagari ka Bugaragara, murenge wa Shyorongi,ho mu karere ka Rulindo.
Ibi biganiro bikaba byibanze cyane cyane ku gusobanurira abaturage uburyo jenoside yateguwe ,n’uburyo yagiye ishyirwa mu bikorwa hifashishijwe kandi abaturage baciriritse.
Nyakubahwa guverineri w’intara y’amajyaruguru kandi yanasobanuriye abaturage uburyo icyaha cya jenoside ari kibi ,uburyo kigira ingaruka ku wagikoze no ku wa gikorewe.
Aha akaba yatanze urugero rw’ukuntu bamwe mu bari bakomeye ku butegetsi bwa Habyarimana bamaze kumara abatutsi, bagafata indege hamwe n’imiryango yabo bakigendera , bazi ko batazakurikiranwa,nyamara bikarangira abenshi ubu bicaye mu magereza yo mu Rwanda.
Uyu muyobozi akaba Yasabye abatuye akarere ka Rulindo ko bakwitandukanya n’ikintu cyose cyabacengeza mu ngangabitekerezo ya jenoside.
Yagize ati”Amaraso y’inzirakarengane yamenetse aduhe imbaraga zo gukomeza guhangana n’abaturwanya.Hari ubushobozi n’ubushake,mureke twubake ubumwe n’ubwiyunge bishinge imizi,buri muturage wese abonemo mugenzi we ko ari umuntu nkawe,kandi ko ava amaraso nk’aye.”
Ati”Ibyo ni byo bizadufasha guhangana n’ibitekerezo bibi bishobora kutugarura mu mahano yagwiririye igihugu cyacu.Muri iki gihe cyo kwibuka abahitanywe na jenoside twongere imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.”
Guverineri Bosenibamwe,yakomeje abwira aba baturage batuye mu murenge wa Shyorongi ,biganjemo cyane abacukuzi b’amabuye y’agaciro,ko batitandukanije n’ibyabasubiza mu byabaye ,nta ho baba bari ,ngo kuko nta n’ubwo ayo mabuye baba barimo kuyacukura.
Muri ibi biganiro byari byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ,Guverineri kaba yasabye buri wese mu bari aho,kugira uruhare runini mu gufasha abacitse ku icumu,kubahumuriza no kwifatanya nabo muri ibi bihe bibi barimo byo kwibuka ababo bazize jenoside .