Nzindukiyimana Augustin, umuvunyik mukuru w’umusigire (w’agateganyo) asanga bishoboka ko hari abantu batanyurwa n’ibisubizo bahabwa n’urwego rw’umuvunyi kuko abagize uru rwego ari bantu nk’abandi bityo bakaba nta bushobozi bafite bwo gutuma buri wese anyurwa. Umuvunyi we asanga icy’ingenzi ari uko abarenganyijwe barenganurwa.
Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka Nyamagabe cyabereye muri aka karere tariki ya 6/8/2012, hari bimwe mu bibazo byari byongeye kubazwa nyamara byari byaragejejwe ku bahagarariye urwego rw’umuvunyi ndetse bikanashakirwa ibisubizoa riko nyamara ba nyirabyo ntibanyurwe bahagitamo kongera kubibaza.
Gusa Nzindukiyimana Augustin, umuvunyi mukuru w’umusigire yagize, ati “ kiriya cyo kutanyurwa kirashoboka rwose kuko abagize urwego rw’umuvunyi ntabwo ari abantu basimbura Imana, ni abantu nk’abandi.”
Nzindukiyimana yemeza kandi ko icy’ingenzi ari ukurenganura abarengana kandi ko ari cyo urwego rw’umuvunyi rukora, ati “ urwego rw’umuvunyi iyo rugerageza gucyemura ikibazo ruba rureba impande ebyiri, hari uvuga ko yarenganye n’uvugwa ko yarenganyije. Urumva rero kugira ngo ukize abavandimwe ugomba kurarama, icyo twavuga rero muri rusange ni uko abarenganyijwe barenganurwa kandi nicyo tuba tugamije.”
Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe we asanga kuba hari abatanyurwa n’ibisubizo baba bahawe n’inzego zitandukanye biterwa ahanini no kwanga kuva ku izima, ati “ hari uwo usanga yumva adakwiye gutsindwa cyangwa kugaragara ko ari mu makosa. ”
Urwego rw’umuvunyi rwashyizweho mu mwaka wa 2003, mubyo rushinzwe hakaba harimo kurwanya akarengane na ruswa. Kuva kuri uyu wa 6/8/2012, uru rwego ruri mu karere ka Nyamagabe aho rugiye kumara icyumweru rwakira ibibazo by’abaturage mu mirenge itandukanye y’akarere nyuma yo gusura uturere twa Rubavu, Musanze na Rwamagana.
Google+