Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Abaturiye umupaka wa Rusumo bafatanije n’abayobozi basukuye urwiburyo rwa Jenoside ruri muri Tanzaniya

$
0
0

Genocide Memorial Center Abaturiye umupaka wa Rusumo bafatanije n’abayobozi batandukanye hamwe n’abahagarariye abacitse ku icumu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/04/2013 basukuye uwributso ruherereye mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Ngara  rushyinguyemo abantu bagera kuri 917 bazize Jenoside yo muri mata 1994.

Umuyobozi wa komisiyo yo kurwanya Jenoside mu karere ka Ngoma na Kirehe, Gasengayire Claudine, avuga ko byaba byiza abatuye mu murenge wa Nyamugari uhana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya bajya bahakora isuku mu gihe cy’umuganda kugira ngo hakomeze hagire isuku.

Uyu muyobozi kandi yashimiye abitabiriye umuganda kuri uru rwibutyo akaba avuga ko kuba bahakoze isuku biri mu bituma bakomeza guha icyubahiro abantu bahashyinguwe, kuri uru rwibutyo handitseho amagambo bashaka kuzahindura bitewe n’uko atajyanye n’ikinyarwanda neza, bakaba bashaka kuzayahindura kugira ngo agire inyito nk’iyi ikinyarwanda neza kuko ayanditse kuri uru rwibutyo atagaragaza neza Jenoside kuko adahuye n’amateka ya Jenoside.

Mbere, abaturiye urwo rwibutso barutunganyaga  babifashinjwemo n’umushinga witwa usitawi wa jamii ufatanije n’igihugu cya Tanzaniya ariko ubu byarahagaze, bakaba kuri ubu abaturiye umupaka wa Rusumo aribo bagomba kujya bakora isuku kuri uru rwibutso.

Abantu bashyinguye muri uru rwibutyo bagera kuri 917 barimo abana, abagore n’abagabo batoraguwe n’abakozi b’umushinga wa gikirisitu wita ku mpunzi muri Tanganyika (Christian refugee service Lutheran world federation) mu mugezi w’Akagera mu gihe cya Jenoside.

Uku gusukura urwibutyo ruri mu gihugu cya Tanzaniya byakozwe n’abaturiye umupaka wa Rusumo bafatanije n’abayobozi bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abayobozi ba komisiyo yo kurwanya Jenoside, abahagarariye Ibuka n’abahagarariye AVEGA.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>