Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

KARONGI: Imiyoborere myiza igomba guhera mu ngo – Umuyobozi w’akarere Kayumba B

$
0
0
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba B, ari kumwe n’abagize komisiyo ishinzwe ubuyobozi, politike n’amategeko muri Njyanama y’akarere

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba B, ari kumwe n’abagize komisiyo ishinzwe ubuyobozi, politike n’amategeko muri Njyanama y’akarere

Asoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yasabye abanya Karongi gucika burundu ku bibazo by’amakimbirane mu ngo bikigaragara muri ako karere kuko burya ari ho imiyoborere myiza igomba guhera.

Ibi bwana Kayumba yabivugiye mu murenge wa Rubengera kuwa kabili  tariki 26-02-2013 mu isozwa ry’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, aho yagaragarije abanya Karongi ko imiyoborere myiza igomba guhera mu rugo hagati y’umugabo n’umugore. Mu murenge wa Rubengera hakozwe byinshi mu kwezi kw’imiyoborere myiza, nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Mutuyimana Emmanuel.

Kimwe mu byakozwe ni ugushishikariza imiryango kurushaho kurangwa n’umubano mwiza (hagati y’umugabo n’umugore ndetse n’ababakomokaho). Akarere ka Karongi ni hamwe mu hantu hakunze kuvugwa amakimbirane mu ngo, ndetse hamwe na hamwe abantu bakivugana abandi.

Umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard yabwiye abanya Karongi ko igihe hakiri amakimbirane mu ngo nta n’iterambere bashobora kugeraho. Yabivuze muri aya magambo:

Ibibazo duhoramo buri munsi ukumva abantu bapfuye bapfa amasambu, umwana akica umubyeyi amuziza isambu, umugabo akica umugore amuziza undi yacyuye, n’ibindi n’ibindi. Nagira ngo mbabwire ko urugo rurimo umwiryane rudashobora gutera imbere na mba. Hari uwakwihandagaza akaza hano imbere akavuga ati jye kubera guhora nkubita umugore mubuza amahwemo ni byo byatumye dutera imbere mu rugo?

Ubwo mayor yababazaga iki kibazo, abaturage bose basubirije rimwe bati reka reka!. Abo twaganiriye bemeza ko nta cyagerwaho igihe mu ngo hakiri ibibazo. Uwitwa Mukangango Fatuma we yanahawe amahugurwa y’imibanire myiza mu muryango witwa Tubibe Amahoro. Aragira ati: Ibyo mayor avuga ni byo kuko igihe abantu bahora mu mishiha nta kintu urugo rushobora kugeraho kandi ubuyobozi bwiza bufite aho buhuriye n’umubano mwiza mu rugo kuko iyo abantu babanye neza bajya n’inama y’uko bakorera urugo.

Ngayaberura Hassan nawe ni umuturage wo mu murenge wa Rubengera, yari yaje kumva ikiganiro cya mayor ku miyoborere myiza. Nawe aremeranya na Fatuma agira ati: Burya niyo mwaba mufite duke mu rugo ariko mukadusangira mu mahoro, twatundi duke turuta byinshi biriwe nabi.

 

Ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Karongi, habayemo n’igikorwa cyo gutanga inka umunani ku bacitse ku icumu rya jenoside batifashije, hatangwa n’ingurube 50 zatanzwe na World Vision, umufatanyabikorwa w’imena w’akarere ka Karongi.

Kayumba yashimye World Vision kubera ko ari umuterankunga n’umufatanyabikorwa w’intangarugero kuko ibanza kuganira n’ubuyobozi bakungurana inama mbere yo kugira ibikorwa runaka bageza ku bagenerwabikorwa.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>