Kuri uyu wa gatandatu tariki 23/02/2013 mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2013 wakorewe ku rwego rw’akarere ka Nyanza mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana hakozwe ibikorwa byo gusibura umuhanda bifite agaciro ka Miliyoni 1 n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhanda wakozwe uhuza umurenge wa Busasamana n’umurenge wa Mukingo yose yo mu karere ka Nyanza ukaba wari umaze iminsi utakiri nyabagendwa kubera imikuku n’ibyatsi byari byarawangije mu nkengero zawo.
Ubwo abaturage bahuriraga mu muganda rusange bawitunganyije bifashihsije amasuka hamwe n’ibindi bikoresho byabugenewe bari bitwaje.
Urubyiruko nirwo rwari rwinshi muri uwo muganda
Uwo muganda wakozwe ku burebure bw’umuhanda bungana na metero 700 ndetse witabirwa n’abantu bagera ku 1200 nk’uko Maniragaba Elyse umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza wakorewemo abivuga.
Yakomeje ashimira abaturage bitabiriye uwo muganda ndetse anenga n’abandi basigaye biryamiye ntibawubonekemo.
Uwo muganda witabiriwe n’abantu bari mu byiciro bitandukanye birimo abakozi b’amabanki, ibitaro, amasosiyete atwara abantu, amahotel n’amaresitora, abatwara abantu n’ibyabo ku magare na moto, inkeragutabara hiyongereyeho n’abaturage batuye mu midugudu ya Gakenyeri A na B yegereye uwo muhanda wakozwe.
Ku ruhande rw’abaturage bitabiriye uwo muganda bishimiye ko wababereye igisubizo cyo kwikemurira ibibazo by’umuhanda wabo utari nyabagendwa bitewe n’uburyo wari warangiritsemo.