Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Bugesera : Kubegera bagakemurirwa ibibazo ni inkingi ikomeye y’imiyoborere myiza

$
0
0

 

 

Bugesera : Kubegera bagakemurirwa ibibazo ni inkingi ikomeye y’imiyoborere myiza

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera akemura ibibazo by’abaturage ba Kamabuye

Abaturage b’umurenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera baratangaza ko kuba ubuyobozi bubegera bukabafasha gukemura ibibazo baba bafite ari inkingi ikomeye y’imiyoborere myiza, itandukanye n’iyo hambere, aho nta muyobozi wafataga umwanya we ngo aganire n’abo ayobora.

Ibyo babitangaje nyuma y’uko abayobozi mu karere ka Bugesera hamwe n’itsinda yarayoboye ku mugoroba wo kuwa 30/01/2013 babegereye bakabafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Ibi ngo bibagaragariza imiyoborere myiza igihugu cyimirije imbere, ari nabyo bigaragarira mu bikorwa by’iterambere bagenda begerezwa nk’uko Kayibanda Joseph umwe mu batuye Kamabuye abivuga.

 

Bugesera : Kubegera bagakemurirwa ibibazo ni inkingi ikomeye y’imiyoborere myiza

Abaturage bari benshi

Abaturage bari benshi

Ati “ ubuyobozi dufite butandukanye n’ubwa mbere kuko mbere abayobozi twabasangaga mu biro byabo nabwo kugirango ubabone bikaba bikomeye cyane ari uko ab’ikigihe nibo batwisangira aho dutuye bakaza gukemura ibibazo dufite”.

Abaturage kandi ngo bishimira uburyo abayobozi mbere yo gukemura ibibazo babanza kubisesengura hanyuma bakabaza n’impande nyinshi zirebwa n’icyo kibazo.

Ibibazo by’agateranzamba muri uwo murenge wa Kamabuye, ibyo byibanzweho n’abaturage babigaragariza umuyobozi w’akarere ka Bugesera hamwe n’itsinda rishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ibyinshi byibanze ku masambu.

Amwe muri ayo masambu yari yaratijwe Abarundi, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ntibagaruka, agasaranganywa n’Abanyarwanda bari bahungutse nyuma ya Jenoside n’abahungutse mu mwaka wa 1997, barahunze mu 1994 nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis.

Ati “ andi masambu ni ayagaragaraga ko adafite beneyo barahunze ntibagaruke. Bimwe muri ibyo bibazo byagiye bigezwa mu nkiko ndetse zikanabifataho  imyanzuro, ariko n’ubwo byakemuwe n’inkiko, ntibyabujije ko bene byo babona abo bayobozi ku rwego rw’akarere ka Bugesera bakongera kubigarura, ariko nabo twabateze amatwi turabasubiza”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko ubu buryo bwo kwegera abaturage hakumvwa ibibazo byabo, bikanasesengurwa ari uburyo bwiza bwo kubaha serivise nziza.

Aho abo bayobozi bagenda hose bakemura ibibazo usanga akenshi byiganjemo ibirebana n’amasambu kuko ari nabo usanga biteza umutekano muke mu baturage.

 



Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>