Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burashishikariza ibigo bya leta n’ibyigenga bikorera muri ako karere gukomeza kugira umuco wo gutanga serivisi inoze ku babagana kuko ariwo muco ubereye abanyarwanda. Ku wa gatatu tariki ya 30/01/2013 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwasuye ibigo bitanga serivisi zitandukanye muri ako karere mu rwego rwo kureba uko bitanga izo serivisi kubabigana ndetse no kubigira inama. Bimwe mu bigo byasuwe byagaragaje intege nke mu guha serivisi nziza ababigana. Muri byo higanjemo iby’abikorera cyane cyane amaresitora ndetse n’utubari. Amwe mu resitora yasuwe hagaragajwe ko umwanda mu bikoni ndetse no mu bwiherero ukiri ikibazo, kuburyo abayagana uwo mwanda ushobora kubatera indwara. Utubari twasuwe hari bimwe byagaragaye bitagenda neza, aho hari kamwe muri utwo mu tubari twasuwe, kagaragaje isuku nke mu macumbi acumbikira abagenzi kuburyo nta n’ubwogero agira. Ibyo byatumye nyir’ako kabari asabwa gufunga ayo macumbi kugeza igihe akoze ibisabwa. Kabirigi Jean Marie Vianney umukozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Burera avuga ko ibigo bitandukanye basuye bikagaragaza imitangire ya serivisi itanoze babigiriye inama kandi babisaba kwikubita agashyi bidatinze. Agira ati “Abikorera twabagiriye inama, abakiyubaka twabagiriye inama ko bakomeza kwiyubaka, abari bari mu nzira nziza, abatari bari mu nzira nziza tubabwira ko babikosora. Umuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwasabye abayobozi ndetse n’abakozi b’imirenge, ab’utugari ndetse n’ab’ibigo nderabuzima gushyira ku biro byabo amafoto yabo, ibyo bakora ndetse na nimero za telefone mu rwego rwo kuyobora ababagana. Hamwe na hamwe muri ibyo bigo byasuwe hagaragaye ko hari aho bitubahirijwe neza. Kabirigi yabasabye ko babikora byihuse batibagiwe gushyira ho udusanduku tw’ibitekerezo aho tutari. Gushishikariza abanyarwanda gutanga serivisi inoze kubabagana ni gahunda leta y’u Rwanda yihaye, ijyana n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.
↧
Burera: Ubuyobozi mu rugamba rwo kwimakaza umuco wo gutanga serivisi inoze
↧