Nyuma y’uko abajyanama b’akarere bemeje ko miliyoni 430 zaturutse ku baterankunga n’andi yasigaye ku ngengo y’imari ya 2011-2012 akoreshwa mu gushyirwa mu bikorwa by’ imihigo itaragenewe mu mwaka wa 2012-2013, ngo hari icyizere cy’uko imihigo yose izagerwaho.
Imihigo yari ifite ikibazo ni ijyanye no gushyingura inyandiko z’akarere hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-filing), kugura televisiyo zo gufasha abaturage gukurikirana amakuru mu tugari no gutangiza ikigo gisogongera ikawa kizubakwa mu Murenge wa Rushashi.
Mu nama y’Inama Njyanama yateranye kuri uyu wa gatatu, tariki 30/01/2013, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yatangarije abajyanama ko ayo mafaranga azabafasha gushyira mu bikorwa iyo mihigo yari iteye ikibazo akarere.
Abajyanama b’akarere bemereye ko ibigo byo kubitsa no kuguriza (SACCO) z’imirenge ya Gashenyi, Rushashi na Muzo zigura inyubako zikoreramo zari iz’akarere, aho kubaka inyubako nshya.
Biteganyijwe ko inyubako 13 z’imirenge SACCO zizubakwa muri uyu mwaka wa 2012-2013 kandi imirenge myinshi igeze kure izizamura.
Akarere ka Gakenke kavuye ku mwanya wa nyuma mu mwaka w’imihigo ya 2010-2011 mu kwesa imihigo kajya ku mwanya wa 17 mu mwaka ukurikiyeho.