Nyuma yaho muri Nyakanga 2012, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ashyiriye umukono kunyandiko ikubiyemo ibikorwa by’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 imbere ya Perezida wa Repubulika nk’amasezerano y’ibigomba gukorwa muri uyu mwaka; kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mutarama,2013 habaye igikorwa cyo kugenzura aho igeze ihigurwa dore ko hashize amezi atandatu imirimo yo kuyihigura itangiye.
Muri rusange imihigo yasinywe mu Karere ka Rusizi, ishingiye ku nkingi enye za Leta y’u Rwanda, arizo ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Ubwo igikorwa cy’igenzura cyatangiraga mu Karere ka Rusizi, Umuyobozi w’Akarere Bwana Nzeyimana Oscar, yagaragaje ko imirimo ijyanye n’imihigo yose yahizwe yamaze gutangira ndetse hakaba hari n’iyarangiye, naho isigaye ikaba nayo ifite umurongo mwiza ku buryo icyizere cyo kuzayesa uko yahizwe ari cyose cyane cyane ukurikije intera ibikorwa bigezeho.
Umuyobozi Mukuru muri MINALOC Bwana Rugamba Egide n’abo bari kumwe bagaragaje ko impamvu y’iri genzura ko ari ukugira ngo harebwe aho imirimo igeze, ibisigaye gukorwa ndetse no kumenya niba hari ubwunganizi bukenewe cyangwa se ubuvugizi mu gihe gisigaye.
Mu bukungu, hashimwe imirimo yakozwe ngo umusaruro mu by’ubuhinzi ku bihingwa byatoranyijwe nk’ibigori, umuceli, ibishyimbo n’urutoki wiyongere, ubwubatsi bw’imihanda ihuza imirenge nk’uhuza umurenge wa Rwimbogo na Muganza kuri ubu usa n’uwuzuye, imihanda yo mu mujyi nka Kabeza- Gihundwe na Cyapa- Gihundwe ADEPR, hakaniyongeraho kubaka amasoko ya Kijyambere nk’irya Rusizi ya mbere n’irya Kamembe ryubakwa na sosiyete RIC ndetse n’inyubako z’ibigo by’imari nk’umurenge Sacco, guhingisha imashini n’itunganywa rya Site z’imidugudu cyane cyane iza Karushaririza na Kibangira.
Mu mibereho myiza y’abaturage, abagenzuzi bashimwe ingufu zashyizwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ku buryo ibyumba 73 byari biteganyijwe kubakwa byose byuzuye ndetse n’amacumbi y’abarimu ageze ku musozo. Hari kandi Poste de santé 6 zigeze mu gihe cyo gusakarwa, ikigo nderabuzima cya Gikundamvura cyatangiye kubakwa, bigaherekezwa n’ikigereranyo cy’ubwitabire mu kwivuza kigeze kuri 80%.
Mu rwego rw’imiyoborere myiza, hagaragaye ko hari kubakwa ibiro 74 by’utugari tutari dufite aho dukorera hatunganye, korohereza abaturage kubona amakuru aho abiteganyiwe ko buri Kagari kazahabwa Poste Televiseur yo kureberaho amakuru anyuranye, santire z’ikoranabuhanga zamaze gushyirwa mu murenge wa Kamembe na Muganza, kwitabira umuganda no gukemura ibibazo by’abaturage vuba kandi ku gihe.
Mu butumwa bwahawe abashinzwe gushyira mu bikorwa imihigo mu Karere ka Rusizi barimo n’abafatanya bikorwa bako bari no mu bitabiriye iki gikorwa, basabwe gukoresha neza igihe giharikugira ngo ibisaigaye birangire, kudasesagura umutungo no kudatekereza ko inkunga z’amahanga arizo zari gutuma imihigo ikorwa ko ahubwo ari ugukoresha neza uburyo buhari.
Kimwe n’abagenzuzi b’imihigo bari baturutse ku rwego rw’Igihugu, mu bandi bari bitabiriye iki gikorwa bakishimira aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa bitewe n’uko babigaragarijwe hifashishijwe amafoto n’amashusho y’uko ibintu bihagaze, ni Bwana Nyamaswa Emmanuel ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’iburengerazuba, wanasabye ko umuvuduko Akarere ka Rusizi kariho mu iterambere wakomeza bityo hagashimangirwa umuco mwiza wo kwigira aho gutegereza ak’Imuhana kandi ngo ubufatanye buzatuma byose bikorwa uko byateguwe.