Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Intara y’Iburasirazuba yahigiye kuzaza ku isonga mu bikorwa by’Urugerero

$
0
0

Intara y’Iburasirazuba yahigiye kuzaza ku isonga mu bikorwa by’Urugerero

Guverineri Uwamariya aremeza ko Intara ayoboye izaba ku isonga mu bikorwa by’urugerero

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yemereye guverinoma y’u Rwanda ko Intara ayoboye izaza ku isonga mu gukora neza ibikorwa biteganijwe ku rugerero, aho urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye ruzakora ibikorwa byinshi bigamije iterambere mu gihe cy’amezi atatu mu Rwanda hose.

Ubwo Minisitiri w’Intebe yatangizaga ibikorwa by’Intore zigiye ku rugerero mu cyumweru gishize, Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba yamubwiye ko Intore zo mu Ntara y’Iburasirazuba zizaza ku isonga byanze bikunze.

Guverineri Uwamariya yagize ati “Intore z’Iburasirazuba twitwa Imbimburiramihigo kandi tubijeje ko aba bagiye ku rugerero bazaba Indashyikirwa bakaza ku isonga mu kwitwara neza no gusohoza gahunda zose ziteganijwe ku rugerero kandi mu gihe gito kuko Iburasirazuba dusanganywe intego yo kunyaruka kurusha Umurabyo.

Ibikorwa by’urugerero biteganijwe mu Rwanda hose bigamije iterambere rusange ry’igihugu nk’uko Umutahira mukuru w’Intore, Rucagu Boniface ushinzwe itorero ry’igihugu abivuga.

Bwana Rucagu agira ati “Urubyiruko rugiye ku rugerero rugiye mu bikorwa by’amaboko n’ubukangurambaga bigamije iterambere ry’igihugu cyose. Icyo aba bazakorera igihugu ku rugerero ni uguhigura ibikorwa bahigiye mu itorero ry’igihugu ryabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Umutahira mukuru w’Intore Rucagu Boniface akomeza avuga ko urubyiruko ruri ku rugerero mu gihugu cyose ruzatanga umuganda ukomeye mu bikorwa byo kurwanya no guhagarika ubwandu bushya bwa Sida, guhuza ubutaka, kubaka ibikorwaremezo, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane banatoza abandi Banyarwanda kubikurikiza ndetse nabo ubwabo baba intangarugero.

Guverineri w’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odetta aravuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari Intore ibihumbi 8 na 252 zitabiriye ibikorwa byo ku rugerero, akemeza ko zose ziyemeje kuzakora neza zikaza ku isonga, iyo Ntara yose ikaba iya mbere mu bikorwa biteganijwe.

Ibi bikorwa bizamara amezi atatu, bibaye ubwa mbere mu gihugu ariko bisanzwe bikorwa mu bihugu binyuranye ku isi nka Tanzaniya, Etiyopiya, Singapour n’ahandi. Guverinoma y’u Rwanda ariko yemeza ko ari uburyo bushya bwo gukomeza ibikorwa by’urugerero byabaga no mu Rwanda rwo ha mbere, aho abasore bo mu myaka ya cyera bahurizwaga hamwe bagahiga kandi bagakora ibikorwa igihugu cyabaga gikeneye icyo gihe birimo kurwanira igihugu cyatewe no kwagura imbibi zacyo.
Mu Rwanda hose hari urubyiruko rw’abasore n’inkumi ibihumbi 40 na 730 basoje amashuri yisumbuye biteganijwe ko bari ku rugerero bose. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko aba nibatanga umusanzu wabo mu gukora ibikorwa by’amaboko igihugu gikeneye ndetse bakanakora ubukangurambaga kuri gahunda zinyuranye z’iterambere, imibereho myiza n’imyumvire mishya bizasiga impinduka zikomeye mu buzima bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe mu Rwanda aravuga ko urubyiruko ruri ku rugerero ruzakora iby’ingirakamaro

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi yemeza ko ngo ibi bikorwa bizaba imbarutso itajijinganywaho y’iterambere ndetse ngo kuri we “U Rwanda rurakize birarangiye”, imbaraga n’ibitekekrezo by’abantu ibihumbi 40 na 730 n’abazabakurikira mu myaka itaha bazateza u rwanda imbere nta shiti.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>