Narumanzi Leonille umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Bugesera
Gutanga serivisi mbi hari ubwo biterwa na kamere y’agasuzuguro ituruka mu burere buke uyitanga aba afite. Hari kandi kuticisha bugufi, kutemera amakosa, kutava ku izima, ubumenyi buke, gushaka ruswa n’ibindi.
Bamwe mu batanga serivise mbi bashaka ruswa bagaragariza ubagana ko bamufitiye impuhwe, ariko ko serivisi asaba iruhanyije, isaba ubwitange budasanzwe nk’uko byemezwa na Rusagara Theogene umukozi mu kabari kazwi nka Black and Wight.
Agize ati “ hari abatanga serivise mbi bakoresha imvugo irimo agasuzuguro, bagaragariza uje kubasaba serivisi ko arimo kubatesha igihe”.
Rusagara avuga ko ibyo bituma hari abemera gutanga ruswa kugira ngo batagira ibindi bihombo baterwa no kutabona iyo serivisi bifuzaga. Hari n’abagira ubutwari bakemera guhanganga kugeza ikibazo cyabo gikemutse ; bakemera kwihangana.
Ati “ abo baba bagira neza kuko baba bafashije n’uza nyuma yabo kudahabwa serivisi mbi”.
Ariko kandi na none, hari n’abajya gusaba serivisi bagambiriye gutanga ruswa kubera ko bazi neza ko serivisi basaba amategeko atayibemerera, cyangwa se bashaka kuyibona mu gihe kiri munsi y’igiteganyijwe.
“ izindi mpamvu zitera gutanga serivisi mbi ni ukuba uyitanga adasobanukiwe neza inshingano ze n’ibijyanye na zo, ahuzagurika mu kazi, ubumenyi buke n’ibindi. Ibyo bikosorwa n’amahugurwa aba agomba gutangwa buri gihe mbere yo kwinjizwa mu kazi”.
Narumanzi Leonille umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Bugesera avuga ko Leta ishyira imbaraga mu kwigisha abantu no kubashishikariza gutanga serivisi nziza icyo baba bakora cyose.
Ati “ na bo ubwabo bakwiye kumva ko ari ikibazo kibareba, kandi ko uko umuntu yifuza guhabwa serivisi nziza, ari ko na we akwiye guharanira kuyitanga”.
Narumanzi avuga ko gutanga serivisi nziza bikwiye gutozwa abanyeshuri kuva mu mashuri abanza kugera mu makuru, bikagera aho bihinduka umuco, bikareka kuba isomo.
Asanga kandi mu rugo ababyeyi bakwiye kubera urugero rwiza abana babo mu kwakira neza abaje bose babagana mu ngo zabo, bakabigarukaho mu biganiro bagira n’abana babo.