Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

U Rwanda rwateguye ubufasha bwihuse ku mpunzi z’Abanyecongo

$
0
0

Untitled18

umunyamabanga wa Leta muri MIDIMAR, Antoine Ruvebana

Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yashyizeho ubufasha bwihuse mu kwakira impunzi z’Abanyecongo bahungira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rubavu.

Bimwe mu bigiye gukorwa ni ugushyiraho ibiro byakira impunzi, guhabwa icyo kunywa no gushyiraho aho kugama kuko banyagirwa; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga wa Leta muri MIDIMAR, Antoine Ruvebana.

Abahunga biganjemo abavuga Ikinyarwanda bavuga ko bahohoterwa n’ingabo za Congo n’umutwe wa Nyatura.

Kuva taliki 16/12/2012, inkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu imaze kwakira impunzi 400 kandi zikomeje kwiyongera. Taliki 19/12/2012 ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo i Rubavu hageze impunzi zigera kuri 60.

Kubera ubwinshi bw’impunzi ziri kwiyongera inkambi ya Nkamira yongeye gukoreshwa.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>