Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, Zaraduhaye Joseph, arasaba abanyeshuri bo muri ako karere barangije amashuri yisumbuye kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bazagere ku ntego biyemeje.
Zaraduhaye avuga ko ikinyabupfura ari ingenzi mu byo umuntu akora byose. Nk’urubyiruko rwo mbaraga z’u Rwanda, abo banyeshuri ngo bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bazateze u Rwanda mbere.
Agira ati “mubyo ukora byose, wiga, wagira intego ugashaka no kuyigera ho, nta murongo w’ikinybupfura ufite zeru…ibi turimo kuvuga by’indangagaciro na kirazira n’urugerero ikizabidushoboza ni ikinyabupfura.”
“Nujya no gushaka ibindi uzageraho byose, utavuze ngo hari ibyo ndatinya gukora, hari ibyo ndubaha, hari igihe ndabikorera, utihaye uwo murongo wo kumva ko mu by’ukuri ufite amahame ugomba kubaha, agufasha kugira ngo ugeze kuri ya ntego, udafite ikinyabufpura ntacyo wagera ho”.
Abanyeshuri bo mu karere ka Burera barangije amashuri yisumbuye, bashoje itorero bari bamazemo ibyumweru bibiri tariki 17/12/2012. Ubwo barisozaga basabwe kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere yababwiye ko kandi bagomba kuzarangwa n’uburere bwiza byiyongera ku bumenyi bakuye mu ishuri kugira ngo bazabashe gutegura ejo hazaza habo neza.
Yakomeje kandi abasaba kuzitabira urugerero bazajyamo mu mwaka wa 2013 bakamara amezi atatu bakorera ubushake ibikorwa byo guteza imbere u Rwanda.
Abo banyeshuri kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi kuko ntacyo byazabagezaho uretse kurangwa n’imico mibi gusa.
Zaraduhaye yongeyeho ababwira ko kujya ku rugerero ari nko “gutegura ijuru” kuko ibyo bikorwa byose byiza bazakora bakorera ubushake bizatuma babona imigisha ku Mana kuko igihembo cy’umuntu ukora neza ari ijuru naho icy’ukora nabi akaba ari urupfu.