Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Amerika nta bimenyetso ifite ko inkunga u Rwanda ruhabwa ruyikoresha mu guhungabanya umutekano muri Congo- Johnnie Carson

$
0
0

Johnnie Carson uwungirije umunyamabanga wa leta ushinzwe Afurika muri amerika

Uwungirije umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika muri Amerika, Johnnie Carson, taliki 11/12/2012 yateye utwatsi ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu yasabaga ko u Rwanda rwakatirwa inkunga zose rugenerwa n’Amerika kubera uruhare rwarwo mu ntambara ibera muri Congo.

Agira icyo avuga ku ibaruwa yanditswe n’imiryango mpuzamahanga 14, Johnnie Carson yavuze ko Amerika itarabona ibihamya ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ndetse akavuga ko guhagarikira u Rwanda inkunga atari ngombwa kuko batarabona inkunga zigenerwa u Rwanda arizo zikoreshwa mubyo ruregwamo.

Johnnie Carson avuga ko nta yindi ntumwa Amerika yashyiraho irenze  Albeit ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari, avuga ko miliyoni 195 zagenewe u Rwanda mu gihe gishize mu bikorwa by’ubuzima n’ubuhinzi byagaragajwe ko zikoreshwa neza kandi byagize aho bikura abantu ku buryo kuzihagarika byasubiza inyuma abo zari zaragenewe.

Ijambo rya Johnnie Carson  rije ryunga mu ijambo ambasaderi w’Amerika muri UN, Susan E. Rice, yavugiye mu nama y’umuryango w’abibumbye ubwo yasubizaga uhagarariye Ubufaransa, Gerard Araud, ko ikibazo kigwaho ari Congo, amwibutsa ko iyo ataba M23 yateje umutekano mucye byari kuba undi mutwe bituma Susan E. Rice yishyirwamo gushyigikira u Rwanda.

Mu ibaruwa ndende imiryango mpuzamahanga yandikiye Perezida Obama bivugwa ko kohereza ingabo zidafite aho zibogamiye atari cyo gisubizo cy’amahoro muri Congo ahubwo igicyenewe ari ibiganiro bihuza Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Iyo baruwa yanditswe taliki 10/12/2012 n’imiryango itandukanye irimo Africa Europe Faith and Justice Network, Africa Faith and Justice Network, Atma Foundation, The Enough Project, Falling Whistles, Freedom House, Global Centre for the Responsibility to Protect, Global Witness, Humanity United, Invisible Children, Open Society Foundations , Refugees International, Resolve, United to End Genocide.

Raporo z’impuguke z’umuryango w’abibumbye zishinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa Congo ariko u Rwanda rwarabihakanye ndetse rutunga agatoki uwari uyoboye iri tsinda kuba yaragaragayeho gukorana na FDLR kugeza ubwo yanditse inyandiko ziyivugira kandi ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Ifoto igaragaza imitwe ikorera Congo naho ikorera


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>