Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa mbere yafashe ingamba zo gukaza umutekano muri iyi minsi mikuru kugira ngo umutekano w’abaturage n’ibyabo ubashe kubungwabungwa mu gihe baba bari mu byishimo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko iyi nama yafashe umwanzuro wo gukangurira abaturage kwicungira umutekano bafatanije n’inzego z’umutekano bakora amarondo, bagatanga amakuru ku gihe ku bishobora guhungabanya umutekano, ndetse no kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu cyane muri izi mpera z’umwaka abantu baba batembera,
Umuyobozi w’akarere avuga ko iminsi mikuru itarimo umutekano nta cyo yaba imaze mu gihe umuntu yakwishima ariko umutekano we ukaza guhungabana.
“Mpu mpera z’umwaka abantu bakunda kwisanzura, iba ari iminsi mikuru, ariko na none iminsi mikuru itarimo umutekano ntacyo byafasha uwishimye bigasoza akorewe urugomo. Abantu bishime ariko bamenye ko umutekano ukenewe buri wese abe ijisho rya mugenzi we”.
Abafite utubari basabwe kugira uruhare mu gutuma umutekano ugenda neza mu minsi mikuru kugira ngo abakiriya babo babashe kwishima mu mutekano.
Izi ngamba zafashwe kandi ngo ntizizashyirwa mu bikorwa mu migi gusa ahubwo ngo no mu giturage hirya no hino bizashyirwamo ingufu.
Abayobozi ku nzego zitandukanye basabwe guhanahana amakuru n’abaturage mu rwego rwo kubumbatira umutekano.
Iyi nama kandi yanagarutse ku kubungabunga ibidukikije aho yasabwe ko hashyirwa imbaraga mu kubungabunga amashyamba nka pariki ya Nyungwe ndetse n’ibisi bya Huye.
Muri rusange ngo mu kwezi kwa cumi na kumwe umutekano wari wifashe neza n’ubwo hatabuze ibikorwa bigaragara biwuhungabanya, ku isonga hakaba haraje ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka n’ibindi bitandukanye.