Abasore n’inkumi bagera kuri 551 bashoje itorero ry’igihugu kuri site y’ikigo cy’amashuri yisumbuye APICUR, mu karere ka Musanze, ziravuga ko zigiye kubera bagenzi bazo batabashije guhabwa aya masomo muri bagenzi babo.
Uru rubyiruko, rwavuze ko rugiye kuba ababibyi b’indangagaciro na kirazira, bigishijwe muri gahunda y’itorero, bemerera abari aho ko batazigera bitwara nabi, dore ko bazaba babana n’abandi barimo abataragize amahirwe yo kugera mu ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, madame Mpembyemungu Winifrida, yashimiye aba banyeshuri kubera imyitwarire myiza rwagaragaje, ndetse n’ubushake mu kumenya amateka n’umuco by’igihugu.
Yashimiye kandi ababyeyi b’aba banyeshuri, kuba b arabemereye kuza guhabwa inyigisho zijyanye n’amateka, umuco ndetse n’iterambere ry’igihugu, zizabafasha mu guhinduka abanyarwanda bafitiye igihugu akamaro.