Umunyamabanga wa Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye HAREBAMUNGU Mathias yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi kwitabira akazi no kwitangira igihugu nk’uko byahoze mu muco nyarwanda kandi ko kuba intore ari ukuba ipfundo ry’amajyambere.
Ibi HAREBAMUNGU yabisabye urubyiruko kuri uyu wa mbere tariki 17/12/2012, mu muhango wo gusoza Itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye, ryaberaga mu murenge wa Byumba.
Yabasabye guharanira kutavogerwa no kwihesha agaciro badateze amaboko ku kimuhana kuko kaza imvura ihise ahubwa bakishakamo ibisubizo.
Intore nazo zikaba ziyemeje kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro, gukunda umurimo no kwigira ndetse na kirazira zo kudasindagizwa, kumena amaraso, kugambana no kutarangwa n’amacakubiri bikazabafasha gushyira mu bikorwa imihigo bahize.
Intore 1413 nizo zirangije gutozwa zongerewe mu mubare w’inyemezamihigo z’akarere ka Gicumbi zikaba zirangije gutozwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu aho zahabwaga amasomo ajyanye na gahunda za leta no kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.