
Abaturage basabwa kugira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano no gutanga amakuru ku bijyanye n’umutekano bakoresheje amaterefone bahawe mu midugudu
Abaturage bagomba kuba umusemburo wo kwicungira umutekano no kuwubungabunga buri wese aba ijisho rya mugenzi we; ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ibyaha bitandukanye bikorerwa hirya no hino mu karere ka Nyabihu, byaba ibijyanye n’ubwicanyi, iby’urugomo, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwangiza ibidukikije n’ibindi.
Ni muri urwo rwego umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre, kuwa 25/07/2012 yasabye abaturage gukaza amarondo no kwirindira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi. Ibyo akaba yarabitewe n’uko mu kwezi kwa Nyakanga mu karere ka Nyabihu,hakunze kugaragara ibyaha by’ubwicanyi bukorwa abantu bagapfa mu buryo budasobanutse,iby’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha binyuranye.
Abaturage barasabwa gukoresha amaterefoni y’umutekano bahawe mu gutanga amakuru mu rwego rwo kwirindira umutekano
Nubwo hamaze iminsi hagaragara ibyaha nk’ibyo mu karere ka Nyabihu,aka karere katanze amaterefoni y’umutekano azajya afasha abarara amarondo gutanga amakuru ku birebana n’umutekano muri buri mudugudu. Nk’uko Eugene Rudaseswa umukozi mu rwego rw’ imiyoborere myiza,ubutabera n’umutekano mu karere ka Nyabihu yabidutangarije,imidugudu yose igize akarere ka Nyabihu uko ari 473 yahawe telefoni zizajya zifasha mu itangwa ry’amakuru y’umutekano cyane ku baba baraye amarondo. Izi terefoni,muri buri mudugudu ikaba ihabwa umukuru w’abaraye irondo. Gusa abaturage bakaba bagisabwa gukoresha izo telefoni uko bigomba hatangwa amakuru uko bikwiriye dore ko muri aka karere hakigaragara ibyaha biterwa no kudacunga umutekano uko bikwiye.
Ku bijyanye no kwicungira umutekano kandi,hatanzwe amajire ku bazajya baba bacunga umutekano kugira ngo batandukanywe n’abandi basanzwe ,hanashinzwe kandi ibigega by’umutekano mu midugudu ndetse hanafunguzwa konti y’umutekano. Abaturage bakaba basabwa kurushaho gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano kuirango barusheho kuwubungabunga muri ako karere.
Google+