Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko abanyaburera bose biyemeje kunoza imitangire ya serivisi mu nzego zose kuko aribyo bizatuma buri wese yisanzura kandi iterambere rikagerwa ho vuba.
Sembagare Samuel avuga ko kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza k’urwego rw’akarere buri muturage azajya ahabwa uko bikwiye serivisi asaba.
Agira ati “ kuva mu mudugudu kugeza ku karere, nta munyarwanda, nta munyaburera ukwiriye kugura ibyo akwiriye”.
Akomeza avuga ko imitangire ya serivisi myiza igomba kuba umuco kuri buri wese mu karere ka Burera kuko itareba urwego uru n’uru.
“…niba ari amahoteli bakire abakiriya neza. Niba ari abayobozi twakire abakiriya neza…uwo ari we wese…tugomba kubigira umuco kuko aribyo bizatuma umuntu wese yisanzura kandi tukagera ku iterambere rirambye.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB: Rwanda Governance Board) gitangaza ko itangwa rya serivisi mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Rwanda riri ku kigero cyo hasi.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Burera bavuga ko ikimirijwe imbere ari ukugira ngo umuturage abone serivisi uko abyifuza ariko kuba bidakorwa uko byifuzwa biterwa n’ubushobozi buke bw’inzego z’ibanze.
Aha batanga urugero bavuga ko kubona inyoroshyangendo (déplacement) kuri bamwe bigorana bityo bigatuma kugera ku baturage bafite ibibazo mu tugari runaka cyangwa mu midugudu runaka bigorana.
Bakomeza bavuga ko indi mbogamizi abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Burera bakunda kugira bigatuma serivisi ihabwa abaturage itagenda neza ari uko nta bushobozi bujyanye n’amafaranga buragera mu rwego rw’umurenge. Ngo ikintu cyose umurenge ukenera ugisaba ku karere.
Ngo kuba umurenge ugitega amaso ubuyobozi bw’akarere hari ibintu bimwe na bimwe bigenda bidindira. Ngo ariko ubuyobozi bw’imirenge bugerageza gukora ibishoboka bugatanga serivisi iboneye kuko bizeye ko icyo kibazo kizakemuka mu minsi iri imbere.