Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Huye: Batozwa kwirinda nta ntwaro kubera akazi bakora

$
0
0

m Huye Batozwa kwirinda 300x111 Rwanda | Huye: Batozwa kwirinda nta ntwaro kubera akazi bakoraAbatozwa kurwana nta ntwaro, ni inkeragutabara zikorera mu Karere ka Huye. Batozwa kurwana nta ntwaro cyangwa bifashishije inkoni. Ibi ngo biterwa n’uko mu kazi bakora bashobora guhura n’abashaka kubagirira nabi.

N’ubwo koperative bibumbiyemo ishobora gukora n’ibindi bikorwa, icy’ingenzi bakora kugeza uyu munsi ni ukurinda umutekano w’abaturage. Abakorera mu mujyi wa Butare bo bajya banahura n’ibibazo byo kurwanywa n’abajura cyangwa abasinzi igihe bari mu kazi kabo. Mu rwego rwo kugira ngo bajye babasha kwitabara, bigishijwe kwirinda nta ntwaro (self-defense).

Umwe muri bo ati “mugenzi wacu aherutse gukubitirwa mu Matyazo n’abanywi ba kanyanga. Iyo ataba yaratojwe kwirinda aba yarahaguye.”

Ubundi, inkeragutabara zo mu Karere ka Huye zibumbiye muri koperative SWICH  (Security, Welfare, Inkeragutabara Cooperative, Huye). Mu kurinda umutekano, bakora amarondo, maze agahimbazamusyi bagenerwa kakava mu mafaranga aba yatanzwe n’abaturage barindirwa umutekano.

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles