Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Kamonyi, wabereye ku Rwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma, tariki 7/12/2012, umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques arabasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, ubutwari ndetse n’ubwitange.
Mu igihe cy’ibyumweru bitatu izi ntore zizamara mu Itorero zihabwa ibiganiro ku mateka y’itorero mu Rwanda n’akamaro k’itorero mu kubaka igihugu, umuyobozi w’akarere arabasaba ko amasomo bazahabwa atazaba amasigaracyicaro.
Rutsinga yabasabye ko amasomo n’umuco bazakura mu itorero azababera umusemburo wo kwitabira na gahunda za Leta, bikabafasha kuba abanyarwanda beza babereye igihugu kandi bagifitiye akamaro.
Mugirasoni Chantal umuhuzabikorwa w’ Itorero mu Karere ka Kamonyi, atangaza ko itorero ry’urugerero rigamije gutoza aba banyeshuri umuco w’ubwitange no guharanira buri gihe icyagirira abandi akamaro.
Abanyeshuri bitabiriye itorero mu karere ka Kamonyi, bagera ku igihumbi n’ijana na mirongo itanu na batanu (1155), baratorezwa I Rukoma no kuri ECOSE Musambira. Ku bwa Niwemukobwa Aline umutoza w’Itorero , ni ku nshuro ya kane abarangije amashuri yisumbuye batozwa, uyu mwaka hakaba hari umwihariko wo kuzakora n’ibikorwa by’ubukorerabushake biteza imbere igihugu.
Nyuma yo gutorezwa mu bigo, hazakurikiraho ibikorwa by’ubukorera bushake, bizakorerwa mu mirenge zaturutsemo. Ibikorwa betaganyijwe akaba ari: kurwanya isuri, kwigisha gusoma no kwandika no gutoza itorero ku rwego rw’umudugudu.