Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yateranye Tariki ya 01 Kanama 2012, iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar. Muri iyo nama Umuyobozi wa Police mu Karere ka Rusizi, Supretandant KAJEGUHAKWA yavuze ko ibyaha byahungabanyije umutekano muri uku kwezi kwa Nyakanga 2012, byiganjemo; ubujura buciye icyuho bwagaragaye mu mirenge ya Gihundwe, Mururu, Gashonga na Gitambi, ikoreshwa ry’ibiyoyabwenge, gukubita no gukomeretsa, inyandiko mpimbano, gusambanya abana, n’ubwambuzi bushukana.
Kuri ibi byaha byagaragajwe n’Uhagarariye Police mu Karere ka Rusizi, Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Rusizi Lt Col Butare, we yasabye ko imfu zikigaragara mu mirenge imwe n’imwe zahagarara kuko mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2012 hagaragaye imirambo 3 y’abishwe mu mirenge inyuranye gusa n’ubu hakaba hataramenyekana icyabishe.
Icyakora yashimangiye ko nta bikorwa by’umwanzi bigaragara mu Karere ka Rusizi muri iki gihe, ariko uhagarariye ingabo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke Lt Col Masumbuku, atangaza ko hakwiye gukurikirana abakora ibyaha byo kujyana abana mu bihugu by’u Burundi no muri R.D Congo, kandi hakaba hataramenyekana aho baba bajyanywe n’icyo baba bagiye gukoreshwa, iki kibazo kikaba cyaragaragaye mu mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Butare, icyakora ngo bikwiye gukemurirwa rimwe n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga bikoresha umuhanda Kamembe-Bugarama, biturutse muri Congo i Bukavu.
Abari mu nama bongeye kugaruka ku kibazo cy’abayoboke b’amatorero ya giporotesitanti basengera mu buryo butemewe n’amategeko mu buvumo buri mu murenge wa Nzahaha, ahitwa muri Murya, kandi ugasanga haza n’abanyekongo ndetse n’abarundi. Byagaragayeko ubwo buvumo bushobora kuriduka, ndetse n’abo banyamahanga baza kuhasengera, bikaba bikekwa ko bashobora guteza umutekano muke, bityo hafatwa umwanzuro wo kwihanangiriza abayoboke b’amadini babikora, kimwe n’abayobozi bayo kandi abajya babifatirwamo bakazajya bahanwa.
Abayobozi b’imirenge basabwe gusaba abacuruzi n’abatuye ku mihanda bafite amashanyarazi, gushyira amatara ku nyubako zabo kandi utabikoze agahanwa nk’uko amategeko abiteganya, naho abakoresha ibinyabiziga bifite ibirango (Plaque) by’ibinyamahanga basabwe gufata plaque z’u Rwanda ariko gusa bakazabanza kugirwa inama mbere y’uko iki cyumweru kirangira.
Ikindi cyavuzwe muri iyi nama, ni uko abaturage batangiye kuvurirwa ku musanzu w’ubwisungane mu Kwivuza w’umwaka wa 2012-2013, ariko icyagaragaye ni uko imibare ikiri hasi kuko ijanisha ry’akarere rigeze kuri 15%. Hakaba hafashwe umwanzuro ko abayobozi b’ibimina bagomba gushyira imbaraga mu gusaba abatuye umudugudu gutanga umusanzu vuba kandi hakaba hasabwe ko bakorana n’Umurenge Sacco, bagahabwa inguzanyo zizajya zishyurwa buhoro buroho ariko umusanzu ugatangwa.
Mu bijyanye n’uburezi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza yagaragaje ko mu Karere ka Rusizi, hazubakwa ibyumba by’amashuri 73, n’ubwiherero 18 n’amazu y’abarimu 18; bityo uruhare rwa buri wese rukaba rugomba kugaragara, kandi amashuri akuzurira igihe.
Abayobozi b’imirenge basabwe gushishikariza abaturage kuzitabira ibarura rusange rya 4 ry’abaturage, basaba abaturage kuzatanga amakuru y’ukuri kubyo bazabazwa n’abakarani b’ibarura, kugira ngo ibizava mu ibarura bizabe bitanga amakuru y’ukuri.
Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wari uyoboye iyi nama Bwana Nzeyimana Oscar, ku ngingo nyamukuru yayo y’ikibazo cy’imiturire mu Karere ka Rusizi, nyuma y’uko hagiye haboneka ibibazo biterwa n’ibiza, ubu rero ngo hamaze kubarurwa ingo z’abaturage batuye ahantu habi ( Hight risk zone), abagera 3932 bakaba bagomba kwimuka bagatura ahateganyijwe kandi heza.
Mayor Oscar yatangaje ko kuri ubu mu Karere ka Rusizi, hamaze gutunganywa Site y’umudugudu muri buri Kagari akaba ariho abo baturage bazatura, kandi bikaba bigomba gukorwa mu buryo bwihutirwa.
Biteganyijwe ko kugira ngo ibibanza bizaboneke hazakoreshwa uburyo bw’ingurane, kandi abubaka bagakoresha ibikoresho biramba nk’amabuye n’amatafari. Ibi bikaba bivuga ko kugira ngo amatafari azaboneke, hazifashishwa imashini zikora amatafari zamaze kugezwa muri buri murenge, iyi gahunda ikazakorwa nk’uko iyo guca Nyakatsi yagenze.
Google+