Urubyiruko rukwiye gusoma ibitabo n’ibinyamakuru cyane kugira ngo rwigire iterambere ku bandibagize icyo bageraho nk’uko bivugwa na Kwizera Jean Bosco ushinzwe itangazamakuru n’ubutwererane muri komite y’urubyiruko mu karere ka Kayonza. Yabivuze tariki 21/11/2012 nyuma yo gutorerwa umwanya w’ushinzwe itangazamakuru n’ubutwererane muri iyo komite.
Avuga ko muri gahunda afitiye urubyiruko rw’akarere ka Kayonza harimo by’umwihariko kubashishikariza kugira umuco wo gusoma. Yongeraho ko urwo rubyiruko rushishikariye gusoma rwagera kuri byinshi kuko “ikintu cyose umuntu asomye atabura ubutumwa asigaranamo” nk’uko akomeza abivuga.
Agira ati “Benshi mu rubyiruko rwacu ntibarasobanukirwa na gahunda yo kwihangira imirimo, kandi hari urundi rubyiruko rufite byinshi rwigejejeho kubera kwishyira hamwe. Urubyiruko rwacu rumenye ayo makuru byarufasha kwigira kuri abo bafite aho bageze”
Mu bice bimwe by’icyaro mu karere ka Kayonza haracyari urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge. By’umwihariko urwo ngo ni rwo ruzagerwaho mbere kugira ngo rubashe gusobanukirwa neza n’ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge maze ruhinduke.
Hari hashize amezi agera kuri atanu nta muntu ushinzwe itangazamakuru n’ubutwererane muri komite y’urubyiruko rw’akarere ka Kayonza, kuko uwari ubishinzwe yagiye mu kandi kazi.
Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe, Ngarambe Vianney, avuga ko byatumaga urubyiruko rutamenya amakuru yatuma rutera imbere, akavuga ko uwo bahaye izo nshingano nazuzuza neza nta kabuza urubyiruko rw’i Kayonza ruzafunguka maze rutere imbere.
Agira ati “uyu batoye azajya ajya gushaka amakuru ajyanye n’iterambere urubyiruko mu tundi turere rwagezeho, maze urubyiruko rwa hano rwigireho na rwo rwiteze imbere”
By’umwihariko urubyiruko rw’i Kayonza rurashishikarizwa kwibumbira hamwe mu makoperative rugashakirwa inkunga kuko ariyo nzira y’ubusamo yatuma rwiteza imbere nk’uko Kwizera watorewe umwanya w’ishinzwe itangazamakuru n’ubutwererane yabivuze.