Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Nyamagabe: Akarere karatanga icyizere cyo kuzagera kuri byinshi-Guverineri Munyantwali.

$
0
0

Nyamagabe Akarere karatanga icyizere cyo kuzagera

Kuri uyu wa kane tariki ya 22/11/2012, ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwasuye akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurebera hamwe uko karushaho kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa imihigo kasinyanye n’umukuru w’igihugu.

Muri ibi biganiro byahuje umuyobozi w’intara, ari kumwe n’abakuriye ingabo na polisi mu ntara y’amajyepfo n’abakozi bakorera ku karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ndetse n’abakuru b’imidugudu bahagarariye abandi, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yabanje kwerekana aho akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2012-2013, anatangaza ko bageze ku ntambwe ishimishije.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse atangaza ko mu gihe akarere ka Nyamagabe kamaze kari mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo byaturukaga ku gukora nk’ikipe imwe no gufatanya hagati y’inzego zose, ndetse no gukora akazi mu buryo bukwiye.

Guverineri Munyantwali yongeraho ko kuba ubu ngubu Nyamagabe igenda isubira imyuma mu myanya atari ukuvuga ko indangagaciro zayirangaga mbere zavuyeho ahubwo ko ariko uturere twose tuba dushaka kuza mu myanya ya mbere, ndetse ikaba itanga ikizere cyo kuzagera kuri byinshi.

Guverineri w’intara y’amajyepfo yagiriye inama abakozi b’akarere ko kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo neza, ku bushobozi bafite bwo gukora akazi bagomba kongeraho ubushake, kumva ko bashoboye ndetse n’imyitwarire myiza, ibi ngo bikazatuma babasha kwesa imihigo uko bisabwa.

Abayobozi kandi ngo bakwiye kumenya gufata umwanzuro ku bibazo bahura nabyo aho biri ngombwa bakagisha inama izindi nzego, bakarangwa no guhanga udushya kandi uko barushaho kwegera abaturage bakarushaho kwitwara neza no kwiyoroshya.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yatangaje ko biteguye kubyaza umusaruro inyigisho n’inama bahawe haba mu kwesa imihigo, kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zose ndetse n’umuturage, bakongera ubushake bafite mu kuzuza inshingano zabo kandi bakanumva ko bagamije kureba uko umuturage yabaho neza.

Mu kiganiro kivuga ku mutekano cyatanzwe na General Major Mubarach Muganga uyobora ingabo mu ntara y’amajyepfo, yibukije abayobozi ko basabwa kugira uruhare mu gucunga umutekano w’igihugu bashishikariza abo bayobora gukora amarondo, babashishikariza gutanga amakuru ku  ntwaro zaba ziri mu giturage, no kunoza ibikigaragara bihungabanya umutekano muri rusange.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>