Abaturage bo mu karere ka Gisagara biganjemo abarokotse Jenoside bari kuvurwa n’inzobere z’abaganga b’abasirikare kuva tariki 19/11/2012, kandi baremeza ko ari igikorwa cyiza cyane kandi kiri kubafasha. Indwara iri kugaragara cyane ni uguhungabana.
Ku bitaro bya Kibirizi n’ibya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara, ni ho hari kubera iki gikorwa cyo kuvura abaturage barwaye indwara zitandukanye zagiye zinanirana mu mavuriro atandukanye y’aka karere.
Iki gikorwa cy’iminsi itatu cyafashije abaturage cyane nk’uko babyivugira, aho batangaza ko bishimiye cyane kuba bavurwa kandi bagahabwa icyizere cyo gukira.
Hakizimana Janvier, ukunze kugira ibibazo bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe kubera uburyo yakubiswe cyane mu mutwe igihe cya Jenoside, yemeza ko nyuma yo kubonana n’aba baganga b’abasirikare yizeye gukira kuko yahawe imiti akaganirizwa kandi akanizezwa gukira.
Abo baganga b’abasirikare basanze umubare w’abaturage bagomba kuvurwa uri hejuru kuruta uko babitekerezaga, ariko ngo nta mpungenge zihari zo kubarangiza kuko bafite umurava kandi bakaba bakora amasaha menshi ku munsi.
Maj. Dr King Kayonde uyoboye iki gikorwa, aragira ati “Kuva dutangira twahasanze abantu benshi, n’ubu ni benshi ariko twizeye kuzarangiza kuko dutangira kare tukarangiza dutinze, kandi nibatanarangira bashobora kuzadusanga aho tuzaba turi tukabavura”.
Nk’uko Maj. Dr King Kayonde yakomeje abivuga, ngo indwara bari kubona ni nyinshi zitandukanye, zirimo izo ku mubiri, izo mu mutwe, amaso n’izindi ariko ngo iri kugaragara cyane yibasira aba barokotse Jenoside ni ihungabana.
Yavuze ko Jenoside yagize ingaruka nyinshi ku bantu benshi ariyo mpamvu Leta yashyizeho iyi gahunda, igakorwa n’aba bavuzi babifitimo ubuhanga kugirango babashe gufasha Abanyarwanda muri rusange kongera kugira ubuzima bwiza.
Iki gikorwa cyatangiye kuwa mbere tariki 19 kikaba gisozwa kuri uyu wagatatu tariki 21.