Nyuma y’aho leta y’u Rwanda ishyiriyeho ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu, abaturiye imipaka y’u Rwanda bo bahimbye imitwe yo kujya babinywera mu bihugu bituranyi kuko bazi ko nibabyambutsa bari bufatwe.
Ibi ni ibyagaragarijwe mu nama yahuje abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu mirenge igize akarere ka Muhanga mu karere ka Muhanga, mu biganiro byari biyobowe n’umukozi wa Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga.
Speciose Mukagahima, umukozi wa minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, muri komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha avuga ko mu bushakashatsi bamaze gukora basanze kubw’ingamba zafatiwe abambutsa ibiyobyabwenge mu Rwanda babikuye mu bihugu bituranyi, ngo abenshi kuri ubu basigaye bajya kubinyerwayo.
Yagize ati: “barambuka bakajya kubinywerayo”.
Ibi ngo bikaba byarakunze kugaragara ku mupaka y’u Rwanda na Uganda aho usanga nta mupaka ugaragara uhari nk’umugezi cyangwa ikiyaga; abantu bakambuka uko bashatse.
Umupaka uvugwa cyane akaba ari umupaka wa Gatuna,aha ngo abagande bakaba barashyize inganda zikora ahanini ikiyobyabwenge cya kanyanga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, kuko ngo bafite isoko rinini ry’abanyarwanda baza kubanyera iyi kanyanga. Abagande ngo bakaba bemeza ko mu Rwanda ariho bafite abantu benshi babagurira ibiyobyabwenge.
Mukagahima avuga ko kuba abantu bo ku mipaka baba batumva amaradiyo cyangwa na televiziyo yo mu Rwanda, ari ikibazo kuko ngo usanga biyumvira ibyo mu bindi bihugu bahana imbibi ntibabashe gukurikirana ngo bamenye aho gahunda za leta mu gihugu cyabo zigeze.