Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Rubavu: Harategurwa inama yo guhumuriza abaturage nyuma yo kuraswa n’ingabo za Congo

$
0
0
Rubavu Harategurwa inama yo guhumuriza abaturage nyuma

Bamwe mubaturage bo mu karere ka Rubavu bari bakuwe umutima n’iraswa ry’ibisasu bazinga utwangushye

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, aragera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu kugira mu gikorwa cyo guhumuriza abaturage bahungabanyijwe n’ibisasu ingabo za Leta ya Congo zarashe mu Rwanda tariki 19 na 20/11/2012.

Ibi bisasu bikomeye byarashwe mu ngo z’abaturage byatumye babili bitaba Imana abandi batandatu barakomereka, ndetse imiryango myinshi irara rwa ntambi taliki ya 19 mu gihe taliki 20/11/2012 abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi baturiye umupaka wa Goma bavuye mu ngo bakagenda.

Nubwo abaturage bagarutse mu ngo nyuma yo kumva ko umujyi wa Goma wafashwe n’ingabo z’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo zari muri Goma zari zavuze ko zirasa Gisenyi zigahunga, abaturage bagarutse mu ngo zabo ndetse n’ibikorwa birakomeza.

Mu rugendo rw’iminsi ibiri aragirira mu karere ka Rubavu, biteganyijwe ko  Minisitiri Musoni aganira n’abaturage akabahumuriza ariko baganira no ku mutekano w’akarere kuko bazahurira mu nama y’umutekano.

Amakuru umunyamakuru wa Kigali Today yakuye mub akozi b’akarere ka Rubavu nuko Minisitiri Musoni kuri uyu wa gatatu aganira n’inzego z’umutekano zakoze akazi katoroshye ko gucunga umutekano w’abaturage bari bataye ibyabo hamwe no kubaba hafi mu gihe barimo baraswa n’ingabo za Leta ya Congo bajyanwa kwa muganga.

Rubavu Harategurwa inama yo guhumuriza abaturage nyuma1

Zimwe mu ntwaro abahoze muri FARDC bagejeje ku ngabo za M23

Mu mujyi wa Goma inama yari yahuje ubuyobozi bw’ingabo za M23 n’abatuye uyu mujyi yamaze kurangira abari ingabo za Leta ya Congo n’abapolisi bagera 2500 bifatanyije n’ingabo za M23, muri aba uwari ayoboye polisi muri uyu mujyi akaba yemeye gukorana na M23 ndetse agasubira mu kazi ke.

 

Rubavu Harategurwa inama yo guhumuriza abaturage nyuma2

Abari abapolice n’abasirikare bazanye ibikoresho bya gisirikare bitegura kujya mu kazi

Intambara yarimo kubera ahitwa Sake ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma yarangiye Sake ifashwe n’ingabo za M23 ndetse urugamba rwerekeza Minova ugana Bukavu. Umuvugizi w’ingaboza za M23,  Col Kazarama, yatangaje ko bakomereza Bukavu, ndetse ahamagarira n’izindi ngabo za Congo kwiyizira muri M23 aho gukomeza kwiruka.

Col Kazarama yatangaje ko M23 iharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bose kandi itagamije gucamo ibice igihugu cya Congo n’Abanyekongo nk’uko Leta ibivuga.

Abaturage benshi bari kuri stade ya Goma bavuga ko bishimiye kwakira M23 mu mujyi cyane ko ifite gahunda ihamye kurusha ingabo za Leta zahoraga zibashyiraho iterabwoba no kubaka ruswa.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>