Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Gasaka: Urubyiruko rwahawe Amahugurwa ku kazi kanoze

$
0
0

Gasaka Urubyiruko rwahawe Amahugurwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13/11/2012, Urubyiruko rusaga 350 rwo mu mirenge ya Gasaka, Kibirizi, Tare na Kamegeri rwasoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa rwari rumazemo iminsi igera kuri 25 kubufatanye na IPFG, Cooperative Umutanguha, EDC Akazi Kanoze na USAID.

Uru rubyiruko rwahuguwe mu masomo akubiye mu byiciro umunani harimo kongera ubumenyi, Kuganira n’abandi, Imico n’imyifatire mu kazi, Ubuyobozi, Umutekano n’ubuzima buzira umuze mu kazi, Uburenganzira, inshingano by’umukozi n’umukoresha, Guhagarara neza kubyerekeye amafaranga n’Uburyo bunyuranye bw’imicururize.

Rwabonye kandi amasomo mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya SIDA no kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge.

Nyuma y’aya masomo urubyiruko rwakurikiranye aya mahugurwa ruzahabwa inyemezabumenyi ndetse bamwe muri bo bazafashwa mu bworozi bw’amatungo magufi; kwiga imyuga iciriritse n’ibindi.

Mu byo bitangariza harimo kandi ko aya mahugurwa azabafasha mu kwiteza imbere ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda za Minisiteri y’Urubyiruko (gahunda y’Agaciro kanjye) nk’uko babisabwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT) ubwo yabasuraga aho bari mu mahugurwa kuwa 01/11/2012, bakaba biteguye gutangirira kuri ducye bakagenda bazamuka ndetse na gahunda yo kwiharika mu Rubyiruko bakaba bariyemeje kuyigira iyabo.

Mu zindi gahunda biteguye gushyigikira harimo gahunda yo kuremera Urubyiruko; gutangiza koperative imwe muri buri kagari ndetse no kwitabira gahunda ya MYICT ya YEGO (Youth, Employment for Global Opportunities).
Icyiciro cya kabiri cy’aya mahugurwa kizakomeza guhera taliki ya 19/11/2012 mu Murenge wa Cyanika na Kitabi ahazahugurwa Urubyiruko rusaga 100 mu gihe cy’iminsi 25 nk’uko amakuru aturuka ku mukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Nyamagabe NKURUNZIZA Jean Damascène
abivuga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>