Kubaka ibiro by’abakuru b’imidugudu bizatuma abaturage bahabwa serivisi zinoze kurusha uko byari bisanzwe nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza. Mu murenge wa Rukara wo muri ako karere, abaturage bamaze iminsi bahurira bubaka ibiro by’abakuru b’imidugudu mu bikorwa by’umuganda.
Justine Nalongo wo mu mudugudu wa Nyirarukara, mu kagari ka Rukara, umurenge wa Rukara, yadutangarije ko kuba bageze ku rwego rwo kwiyubakira ibiro by’umudugudu ari iterambare ribasatira, avuga ko bizatuma abaturage barushaho kubona serivisi nziza kurusha uko byari bisanzwe.
Yagize ati “Umukuru w’umudugudu ntitwagiraga aho tumusanga hazwi, ariko nitwuzuza ibi biro turi kubaka, tuzaba tuzi aho tumushakira. Hari igihe washakaga icyangombwa cy’umudugudu bigatwara nk’icyumweru, ujya gushaka mudugudu iwe ugasanga arahavuye wajya aho bakurangiye agiye ukamubura, ariko ubu bigiye koroha kuko tuzajya tumusanga ahantu hazwi”
Ubwumvikane ku minsi yo gutangiraho serivisi
Bamwe mu bakuru b’imidugudu twaganiriye bavuga ko bizabagora gukomeza gufata inshingano zo kuyobora umudugudu. Bavuga ko bakeka ko bazasabwa guhora bicaye mu biro nta kindi kintu bakora kandi ubusanzwe ngo nta mushahara bagenerwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha, yadutangarije ko abakuru b’imidugudu batazasabwa guhora bicaye mu biro bategereje abaturage, avuga hazabaho ubwumvikane hagati y’abaturage n’umukuru w’umudugudu wa bo, bakumvikana ku munsi serivisi zajya zitangirwaho mu mudugudu.
Ati “Umukuru w’umudugudu n’abaturage bazicara mu nama bahitemo amasaha cyangwa umunsi runaka bajya bahura bahabwe serivisi bakeneye, umukuru w’umudugudu ntitwamufata umwanya we wose”
Aho bubatse ibiro by’umukuru w’umudugudu hanubakwa ishuri ry’incuke. Mutesi anavuga ko gahunda yo kubaka ibiro by’abakuru b’imidugudu izakomeza mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza, ubu ikaba yaratangiye mu mirenge ya Murundi na Rukara
Google+