Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kagitumba: Hari abakinyura mu mugezi bambukiranya ibihugu

$
0
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burakangurira abantu bajya Uganda gukoresha umupaka aho kunyura mu mugezi w’Umuvumba kuko bahatakariza ubuzima.

Kagitumba: Hari abakinyura mu mugezi bambukiranya ibihugu

Ibicuruzwa n’inzoga zitemewe ahanini nibyo binyuzwa mu mazi.

Nzabarantumye Mohamed utuye hafi n’umupaka wa Kagitumba avuga ko abantu banyura mu mugezi w’Umuvumba bataye umupaka ari abashukwa.

Ngo hari abagera hafi n’umupaka bakabeshywa na bamwe mu bamotari ko batari bwemererwe kuwunyuraho bafite abana bakanyuzwa mu mugezi w’Umuvumba.

Abo na bo ngo nta byangombwa by’abana baba bafite kandi abamotari babungukamo.

Ngo babaca amafaranga yo kubageza aho bambukira hagufi rimwe na rimwe bavuganye n’abagande babambura utwabo.

Agira ati “ Abagore ahanini babeshywa n’abamotari ko batari bunyuze abana ku mupaka, bakabanyuza mu muvumba bikarangira bambuwe. Abafite indangamuntu ariko bo ntibagishukwa cyane.”

Abaforoderi n’abafutuzi ngo ni bo benshi banyura mu mugezi w’Umuvumba.

Inzoga zinyuzwa mu Muvumba ziza mu Rwanda ngo ni Kanyanga na Chief Waragi kimwe n’ibicuruzwa nka Kawunga.

Bandora Emmanuel, umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imiyoborere myiza asaba abantu bajya Uganda kutanyura mu mugezi kuko bashobora kuhatakariza ubuzima.

Ati “Kwigisha ni uguhoza, hari abanyura mu mugezi bazi ngo banyuze iy’ubusamo ariko bakirengagiza ko baburiramo ubuzima bwabo. Turigisha kandi abafite irangamuntu bamaze kubicikaho.”

Ngo hari icyizere ko abaturage bose bazacika ku guca mu nzira zitemewe, kubera ko bamenye ko uwagira ikibazo yagiye byemewe akurikiranwa n’igihugu cye.

Ubuyobozi bw’umupaka wa Kagitumba nabwo bwemera ko hari bacye bagica mu mazi ariko abenshi baba ari baforoderi n’abatwara ibiyobyabwenge, n’abatagira indangamuntu.

Ngo aho indangamuntu itangiye kwifashishwa mu kujya mu bihugu byo mu karere, benshi bacitse kukunyura mugezi w’umuvumba.

Ingaruka umuntu ujya Uganda atanyuze ku mupaka ashobora guhura nazo ngo ni ukwamburwa, kuburira ubuzima mu mugezi anyuramo no kuba yahohoterwa ntagire gikurikirana kuko aba yagiye mu buryo butazwi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>