Umuyobozi wâakarere ka Gasabo watowe, Rwamurangwa Stephen, avuga ko azihatira ku gutunganya imiturire kandi hikitabwa ku ngeri zose zâabantu.
Ibi akaba yabitangaje akimara gutorerwa kongera kuyobora aka karere, mu matora yabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2016, aho hanatowe abamwungirije ndetse nâinama njyanama yâaka karere.
Akimara gutorwa, Rwamurangwa yashimiye abamutoye kubera ikizere bamugiriye, avuga ko azakomeza guteza imbere aka karere ariko akazibanda ku miturire.
Yagize ati â kimwe ni uko tuzakomeza kurwanya akajagari mu myubakire ariko tukakarwanya ntawe duhutaje, tukazabifatanya nâizindi nzego bireba ku buryo umuntu azajya yerekwa aho yubaka hakurikijwe ubushobozi bwe kugira ngo hatagira uhezwacyane ko igishushanyo mbonera gitunganyije nezaâ.
Akomeza avuga ko kugira ubushobozi buke bitavuga gutura mu kajagari kuko ngo bafite ahantu henshi hari imidugudu irimo inzu ziciriritse kandi zidateje ikibazo.
Mugiraneza Bernard, umujyanama wo mu murenge wa Ndera avuga bko yishimiye abayobozi batoye kuko ngo nâubundi bakoraga neza.
Ati âtwishimiye abayobozi twatoye kuko twite ko bazadukemurira ibibazo binyuranye birimo ibyâabakene bagorwaga no kubona aho gutura kubera imyubakire yâumujyi iba ihenze cyane, tukumva bazabikora ku buryo buri wese azasubizwaâ.
Muri aka karere ka Gasabo, Komite nyobozi yari isanzwe ikayoboye ni yo nâubundi yongeye kugirirwa ikizere ngo yongere ikayobore ikaba igizwe na Rwamurangwa Stephen, umuyobozi wâakarere, Mberabahizi Remond ChrĂ©tien, umuyobozi wâakarere wungirije ushinzwe ubukungu nâiterambere na Nyirabahire Languida, umuyobozi wâakarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yâabaturage.
Aya matora akaba yasojwe hakorwa ihererekanyabubasha hagati yâumuyobozi wâagateganyo wayoboraga akarere na komite yari imaze gutirwa.