Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyabubare: Ntihakirangwa ibikorwa by’urugomo kubera kureka ibiyobyabwenge

$
0
0
Muri iyi santeri ya Nyabubare mbere babyukaga bajya kunywa kanyanga

Muri iyi santeri ya Nyabubare mbere babyukaga bajya kunywa kanyanga

Bamwe mu batuye mu gasanteri ka Nyabubare mu murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, bemeza ko ibikorwa by’urugomo n’ibiyobyabwenge byahacitse.

Aba baturage bavuga ko ibikorwa by’urugomo byarangwaga muri iyi santeri batuyemo, ibyinsi byabaga bishingiye ku bakoresha ibiyobyabwenge ngo bikaba byaradindizaga iterambere ryabo, nyuma yo kubireka ubu ngo icyo bimirije imbere ni ukwikura mu bukene.

Umwe muri aba baturage witwa Mugabo Dan aganira na Kigali today yagize ati:” kubyukira mu kabari nywa kanyanga ntacyo byangejeho, ahubwo byarangomeshaga singire ikindi kintu nkora, sinabashaga no kuba natera imbere kuko byashyikaga sasita udufaranga twose ntumaze.”

Mugabo ukiri umusore muto w’imyaka hagati ya 22 na 25, akomeza avuga ko yamaze guhindura imyumvire akaba yararetse kanyanga, ubu ngo asigaye akora umwuga wo kubaka kandi ku mafaranga akuramo yibuka kwizigamira kugira ngo yiteze imbere.

Abandi baturage twaganiriye nabo, bemeza ko kanyanga n’ibindi biyobyabwenge byadindizaga iterambere ry’agasantire ka Nyabubare, ngo kuba ubu hagaragara iterambere byatewe n’uko buri wese yagize uruhare mu kwamagana ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama Urujeni Consollée agira inama ababa bagifata cyangwa bagicuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza cyabyo, ngo ibyiza ni uko bashaka ibindi bakora byabateza imbere.

Ati:” Iyo urebye usanga ahenshi mu dusanteri twagaragaramo ikoreswa ry’ibiyobyabwenge muri uyu murenge bigenda bicika, icyo dukora n’ubukangurambaga tubabwira kubireka kuko ntacyo byabagezaho ahubwo ari ibyo kubongerera ubukene bagashaka ibindi bakora byabateza imbere.”

Usibye kudindiza iterambere rusange ry’abaturage muri aka karere ka Gatsibo, ibiyobyabwenge byakunze no gukurura amakimbirane n’ubukene mu muryango ndetse bikanagaragara nk’isoko y’urugomo binahungabanya umutekano w’aho bicururizwa.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>