Ibihumbi by’Abanyarwanda bitegerezanyije amatsiko ibiva mu biganiro Inteko ishinga amategeko yatangiye gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko inshinga.
Guhera saa cyenda zo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2015 ni bwo Inteko ishinga amategeko yatangiye gusuzuma niba kamparampaka (referendum) yakorwa nyuma y’uko abaturage basaga miliyoni enye bashyikirije ubusabe bwabo Inteko ishinga amategeko basaba ko manda z’umukuru w’igihugu zakurwaho kugira ngo Perezida Kagame bashaka akomeze kubayobora.
Perezida Kagame azarangiza manda ye ya kabiri mu mwaka wa 2017, uwo mushinga w’itegeko nuramuka utowe, uzamuha amahirwe yo kwiyamamariza manda itaha ya nyuma ya 2017.
Ibyo biganiro biri kubera mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko mu Mujyi wa Kigali byitabiriwe kandi n’abaturage.
Elia Murekezi umwe mu baturage babyitabiriye yabwiye KT Press ati “ Nshimishijwe no kwitabira ibi biganiro. Ni umunsi ukomeye kuva twatangira gushyikiriza ubusabe bwacu. Ni intambwe ijyanye n’ibyo twasabye.”
Kuwa 10 Kanama uyu mwaka, Inteko ishinga amategeko yasohoye icyegeranyo cy’ibiganiro abagize Inteko ishinga amategeko bagiranye n’abaturage mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu gihugu cyose bagaragaje ibyishimo basangiye n’Abanyarwanda bashaka ko itegeko nshinga rivugururwa.
Ukwezi gushize, Inteko ishinga amategeko yemeje itsinda ry’inzobere n’abanyamategeko bafite ubunararibonye bahawe inshingano zo gufasha abadepite n’abasenateri mu ivugurura ry’itegeko nshinga.