Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gicumbi – Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyonyi 8

$
0
0

m_1

Iki gikorwa cyabereye mu kigo cy’amashuri yisumbuye ya Mulindi tariki ya 7/10/2015 aho ibiyobobyabwenge bya kanyanga byangirijwe imbere y’abanyeshuri banakangurirwa kubireka.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8 n’ibihumbi 40 inakangurira urubyuruko kubireka kuko bibangiza.

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8 n’ibihumbi 40 inakangurira urubyuruko kubireka kuko bibangiza.

Umwe mu banyeshuri wiga muri iki kigo wari warinjiye mu mutwe w’abarembetsi winjiza ikiyobyabwenge cya Kanya witwa Roge Janvier yatanze ubuhamya bw’uburyo kwishora mu bikorwa  byo gucuruza kanyanga no kuyinywa byamugizeho ingaruka.

Uyu munyeshuri yatangiye kuyicuruza no kuyinywa mu mwaka wa 2012 yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye.

Amaze gufatwa ko yagiye muri ibyo bikorwa ubuyobozi bw’ishuri bwahise bufata icyemezo buramwirukana.

Icyo gihe yahise atakaza n’amahirwe menshi kuko umushinga wamwishyuriraga amafaranga y’ishuri wahise umuhagarika.

Ati “ ndibuka ko nabaga uwambere nkagira amanota 94% ariko ntangiye kunywa kanyanga no kuyicuruza nasubiye inyuma ku buryo nagize amanota 65% nkaza mu myanya ya 17”.

Yatanze inama kurundi rubyiruko ko rudakwiye kwishora mubiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ubinywa.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Gicumbi Supertendent Gaga Stiven yasabye urubyiruko kureka ibiyobobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Yabibukije ko biteza umutekano muke ku buryo usanga ubinywa ahura n’ingorane zo kutagira icyo yimarira kuko ubwonko bwe buba bwarangiritse.

Ububi bw’ibiyobyabwenge byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre aho avuga ko impamu ubuyobozi bwahisemo gufatanya n’urubyiruko rw’abanyeshuri kwangiza ibiyobyabwenge  ko ari ukubakangurira kubyirinda kuko byangiza ubinywa ntabashe kugira icyo yimarira.

Ati “ Uwanyoye ibiyobyabwenge ararwana, aratukana,  arasenya,  agira urugomo mbega ibyo akora byose abikoreshwa nabyo niyo mpamvu mukwiye kubyirinda”.

Ibiyobyabwenge nubwo byangiza ubuzima bw’ababinywa bihanwa n’amategeko kuko uwo babifatanye abinywa cyangwa abicuruza ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500 cyangwa agahabwa kimwe muri ibyo bihano.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>