Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamasheke: Barasabwa gushingira imihigo ku muryango

$
0
0

Nyamasheke: Barasabwa gushingira imihigo ku muryango

Abaturage b’umurenge wa kagano mu karere ka Nyamasheke, barasabwa guhiga ibikorwa bishingiye mu muryango kugira ngo bazongere bese imihigo.

Ni nyuma y’uko uyu murenge  wa kagano ubaye uwa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2014-2015, mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke, bagasabwa gukomeza icyo gikombe begukanye bahereye mu kwesa imihigo y’umuryango.

Niyitegeka Jerome, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kagano, avuga ko kuba aba mbere babikesha kuba abaturage barahagurutse bagahiga bahereye mu muryango, bityo umutekano ukaboneka muri uwo murenge, bakitabira gukoresha neza ifumbire, inkengero za kivu zikabungwabukngwa uko bikwiye n’ibindi.

Agira ati “uyu mwaka ushize twagize umutekano usesuye , abaturage bacu babaye aba mbere mu guhinga bakoresheje ifumbire, umuco wo kwangiza inkengero z’ikiyaga cya kivu wacitse uyu mwaka, bigaragara ko ibyo twahize turi kubigeraho, nsaba abaturage bacu ko babikomeraho, bagatangira guhiga bahereye mu muryango, bityo ibyo twamaze guhiga uyu mwaka na byo tukazabihigura neza tukaguma iki gikombe”.

Abaturage bavuga ko kuba babaye aba mbere ari igihe cyo gukora bakicungira umutekano nk’uko babikoraga, bakitabira gahunda za leta kandi kandi bagahwiturana mu nama z’imigudugu n’izindi.

Nzeyimana Paul agira ati “nitwe nkingi yo kugaruka igikombe cy’imihigo, tugomba gukora tutikoresheje, dufatanyije n’abayobozi bacu, tukamenya ibibera mu midugudu yacu, abagenda gahoro tukabafasha kwihuta kugira tuzahore ku isonga”.

Umurenge wa kagano ni wo wahize indi mirenge uko ari 15 igize akarere ka Nyamasheke kwesa imihigo ku manota 79,8  akarere kabaye aka nyuma kaba akarere ka Gihombo n’amanota 63,4, mu gihe akarere ka Nyamasheke kaza ku mwaka wa 16 mu rwego rw’igihugu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>