Abaturage b’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bahawe icyemezo cy’ishimwe ku gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho cyo kubaka u Rwibutso.
Muri uyu muganda wo ku wa 26 Nzeri 2015 ku rwego rw’akarere ka Rusizi wabereye mu kagari ka Ruganda mu mudugudu wa Murindi aho abayobozi batandukanye bafatanyije n’abaturage guhanga umuhanda uhuza abaturage bahaturiye n’indi midugudu ureshya na km 1
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi bashimiwe ku bikorwa bari kugenda bageraho binyuze mu imbaraga zabo harimo urwibutso biyubakiye rufite agaciro ka miriyoni 38 arinarwo rwabahesheje igihembo nkigikorwa cy’indashyikirwa cyagezweho mu mwaka 2014-2015.
Senateri Mushinzimana Appolinaire yashimiye yashimiye aba baturage ku gikorwa cyo kubaka u rwibutso bagezeho aho yanavuze ko hari henshi mu gihugu badafite u rwibutso nkurwo umurenge wa Kamembe wagezeho binyuze mu gikorwa cy’umuganda
Yagize ati”Imibiri y’abazize jenoside yari igiye kwimurirwa ahandi ariko kubera umuganda wanyu mwageze ku gikorwa cyiza Leta ishima arinayo mpamvu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabageneye icyemezo cy’ishimwe namwe mukwiye kuba mwishimira”.
Habyarimana Gilbert wari muri komite ishinzwe gukurikirana I bikorwa by’u rwibutso avuga ko kuba barageze ku gikorwa nkiki cyo guhesha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe ari ibyo kwishimirwa kuko aho imibiri yabo yari iri hari hateye impungenge
Yagize ati”Twishimiye iki gikorwa duherewe icyemezo cy’ishimwe nk’abantu bakurikiranye umunsi kuwundi imirimo yuru rwibutso , twari dufite impungenge nyinshi zaba izo gucunga amafaranga yo ku rwubaka utaretse no kuba imibiri yabazize jenoside yari iri kwangizwa n’amazi y’imvura”.
Abaturage bitabiriye uyu muganda barimo Nzayiramya Felix bavuga ko ibihembo by’ishimwe nkibi bahawe bibatera imbaraga zo gukomeza kwitabira imiganda biyubakira ibikorwa bibahesha agaciro
Mu gusoza uyu muganda Senateri Mushinzimana Appolinaire yasabye abaturage n’abayobozi kongera imbaraga mu bikorwa byo gukora imihanda kuko bigaragara ko bakiyikeneye cyane.
Musabwa Euphrem