Kuri uyu wa 4 Nzeli 2015, abayobozi n’abaturage mu karere ka Ngororero batashye ku mugaragaro igikombe cy’imihigo begukanye umwaka ushize.
Aka karere kaje kw’isonga mu Ntara y’Iburengerezuba, no ku mwanya wa 3 ubugira kabiri ku rwego rw’Igihugu ariko gahabwa ibikombe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Abanyengororero bifatanyije na Ministre w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne akaba n’intumwa ya guverinoma muri aka karere hamwe na guverineri caritas Mukandasira.
Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon kuba Ngororero yesa imihigo ahanini ibikesha gukorera hamwe nk’ikipi no kuba abakozi n’abafatanyabikrwa bageze ku rwego rwo kwikoresha ntawe ubari inyuma nk’uko byahoze. Uyu munsi bakaba bashatse gushimira abagize uruhare bose mu bikorwa birebana n’imihigo.
Abaturage n’abayobozi babaye indashyikirwa bashimiwe ku mugaragaro. Mu mashimo menshi yatanzwe hari iryo Ministre Uwacu yashyikirije umuyobozi w’umudugudu wa Kabagari mu kagari ka Rususa , umurenge wa Ngororero, umwe mu midugudu yabaye indashyikirwa.
Habaye n’umuhango wo gusinya imihigo y’ingo hagati y’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere. Muriyo harimo kwihangira imirimo, kuboneza urubyaro, kubungabunga umutekano no kwishyura ubwisungane mu kwivuza .
Uretse igikombe cy’imihigo akarere ka Ngororero kibitseho ibindi nk’ Igikombe cy’Umuganda, icy’ uburezi, icy’imyumvire myiza, n’icy’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
minisitiri Uwacu Julienne yashimye intambwe Imparirwakurusha za Ngororero zimaze gutera ariko yongeraho ku urugamba rukiri rwose cyane cyane mu kugeza ku baturage benshi ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi.
Ministre Uwacu yanashimye uburyo abaturage n’abayobozi bavuga rumwe ku ngamba z’iterambere kandi ibi bikagira impinduka zigaragara mu mibereho myiza y’abaturage.