Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kamonyi: Ku munsi w’umuganura, buri mudugudu wa Ruyenzi wamuritse imihigo wagezeho

$
0
0

Mu kagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda, umunsi w’umuganura wizihirijwe mu mudugudu wa Nyagacaca ahahuriye abaturage b’imidugudu itanu igize aka kagari, maze abakuru b’imidugudu na bamwe mu baturage bamurikira rubanda imihigo bagezeho n’iyo ateganya kugeraho.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’akagari ariwe ”Rushingwangerero” yahamagaraga abakuru b’imidugudu akabasaba kuvugira mu ruhame ibyo bagezeho n’ibyo bateganya. Bose bagaragaje ibyagezweho ku bufatanye n’abaturage.

Uretse imihigo yo gukora imihanda, gufasha abatishoboye, ubwisungane mu kwivuza byahuriweho n’imidugudu yose, hagaragayemo n’imihigo y’umwihariko nk’umudugudu wa Rugazi wageze ku muhigo wo kugira itsinda ry’urubuga nkoranyambaga  (groupe whatsapp), abenshi mu baturage bahuriraho.

Mudugudu wa Rubumba ufite umwihariko wo kuba warageze ku muhigo wo kwicungira umutekano, uwa kibaya wari ufite abaturage badafite ubwiherero none ngo wabigezeho hejuru ya 90%, umudugudu wa Nyagacaca wahigiye gucana kuri Rondereza none ngo abenshi bafite izubakishije amakaro, naho mu mudugudu wa Nyabitare bahigiye kugira ishuri ritsindisha 100% none babigezeho.

Aba bakuri b’imidugudu biyemeje n’ibindi bikorwa bazageraho birimo ubwisungane mu kwivuza no kugeza amashanyarazi mu duce atarageramo, babanza kubaza abaturage niba bazabibafashamo barabibererera.

Si abakuru b’imidugudu gusa bamuritse imihigo bagezeho ahubwo hari n’abaturage bagaragarije bagenzi ba bo umusaruro wavuye mu mirimo ya bo ya buri munsi kandi biyemeza kuzawongera mu mwaka utaha. Bagahirwa Marceline yatangaje ko yahigiye gusarura ibiro 300 by’ibishyimbo akaba yarabibonye kandi yiyemeje ko umwaka utaha azabikuba kabiri.

Rwandenzi Epimaque, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi,  ahamya ko iyi gahunda yo guhiga bagaragaza ibyo bagezeho n’ibyo biyemeje kuzageraho, ifasha mu gukangurira abaturage guha no kwita ku ikaye y’imihigo.  Ati “ubu buri wese agiye guharanira kugira icyo ahiga. Atari kwa kundi umuyobozi agenda agasiga agakaye mu rugo ngo bashyiremo imihigo, yazasubirayo agasanga ntacyo banditsemo”

Depite Mukandekezi Petronilla wifatanyije n’abanyaruyenzi gusangira umuganura w’umwaka wa 2015, yasobanuriye abaturage ko ibyo abayobozi bahiga bifitiye akamaro igihugu cyose, ku bw’iyo mpamvu akaba abasaba gufasha abakuru b’imidugudu kugera ku mihigo biyemeje.

Uretse imihigo, kwizihiza umunsi w’umuganura byaranzwe n’ubusabane no gusangira, abana bagaburirwa umutsima w’amasaka n’ibishyimbo birimo imboga basomeza amata.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>