Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Agereranya Rwigema nka Mose naho Kagame akamufata nka Yosuwa:Umupasiteri

$
0
0
Abahagarariye amadini na sosiyete civile bitabiriye kugaragaza ibitekerezo byabo ku mpamvu bifuza ko ingingo y’101 yahinduka

Abahagarariye amadini na sosiyete civile bitabiriye kugaragaza ibitekerezo byabo ku mpamvu bifuza ko ingingo y’101 yahinduka

Kanyamutuzo Elias ni umwe mu bapasitoro b’Abadiventiste mu Karere ka Nyabihu. Ahereye ku isomo riboneka mu gitabo cya 2 Samuel 23: 3 asanga ngo umuyobozi mwiza ntacyamubuza kugumya kuyobora.

Isomo ryo mu gitabo cya 2 Samuel 23:3 rigira riti“utegekesha abantu gukiranuka,agatwara yubaha Imana,azahwana n’umuseke utambitse,n’igitondo kitagira igucu.”

Yahise yongeraho ati “uwo ni Paul Kagame,akunda Imana,akunda Abanyarwanda, azi icyo abo ayobora bifuza. Umuyobozi ni uzi abo ayobora,umuyobozi usanga abo ayobora aho bari,akumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo kandi akabisubiza,uwo niwe muyobozi ukenewe. Aho niho dushingira tuvuga ko akwiriye kugumya kutuyobora.”

Pasiteri Kanyamutuzo Elias ugereranya Kagame nka Yosuwa naho Rwigema akamugereranya na Mose

Pasiteri Kanyamutuzo Elias ugereranya Kagame nka Yosuwa naho Rwigema akamugereranya na Mose

Yongeraho ati “njyewe iyo nkurikiranye igitekerezo cya Mose,avana ubwoko bw’Isirayeli mu Egiputa,akagarukira kuri uriya musozi wa Nebo akaba ariho apfira,satani yashaka kumusahura Yesu akamujyana mu ijuru kandi Yosuwa agakomeza buriya bwoko bwa Isiraheli bwavuye mu Egiputa akabugeza I Kanani,mbigereranya na Rwigema wayoboye ubwoko bw’Abanyarwanda abuvana mu mahanga bataha mu Rwanda,bajya kugera ku mupaka agasinzirira aho ngaho ariko agasinzirana ubutwari nka Mose.

Yosuwa agakomeza  ariwe “Kagame”nakomeze kuko Imana yamusize amavuta kandi uw’Imana yimitse ntabwo ukuboko k’umwana w’umunyarwanda kwamuvanaho. Igihe Imana izabona ko agize imbaraga nkeya,azaba afite abo yatoje bakazamusimbura,kandi u Rwanda ruzishimira uzaba afashe uwo mwanya.”

Kuri uyu wa 3 Kanama,abadepite bakaba bahuye  n’abahagarariye Sosiyete Civile abakozi b’akarere ndetse n’abahagarariye amadini,nabo bakaba bagaragaje ibitekerezo byabo ku mpamvu bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda n’ingingo y’101 igahinduka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>