Abatuye umurenge wa Rukira ho mu karere ka Ngoma,bavuga ko mu bitekerezo byabo batanga mu kuvugurura itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101,bizeye ko bizubahirizwa kuko inteko yabagaragarije icyizere igihe yemera ubusabe bw’abaturage ku kuvugurura iyi ngingo.
Ubwo abadepite babasuraga muri gahunda yabo yo kuzenguruka imirenge yose igize igihugu bakusanya ibitekerezo by’abaturage ku kuvugurura ingingo ya 101 nyuma y’ubusabe bw’abaturage,aba baturage bavuga ko bizeye ko aba badepite bazabatumikira rigahindurwa.
Kuri uyu wa 29/07/2015 ubwo bari mu murenge wa Rukira,abaturage baho bagiye bagaragaza ubutwari n’umwihariko wa Perezida Kagame mubyo amaze kubagezaho,maze basaba ko ingingo imukumira ya 101 mu kuba yakongera kwiyamamaza yakurwaho burundu.
Kiruwera Devota,ufite ubumuga bw’ingingo,atanga igitekerezo cye yavuze ko ashima perezida Kagame watumye abafite ubumuga bajya ahagaragara ndetse bakaba barimo n’abadepite mu nteko ,mugihe ubundi abafite ubumuga ngo bafungiranwaga mu mazu.
Yagize ati” Iyo ndebye umutekano uri muri iki gihugu nkibuka aho twari tugeze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,akatwunga tukaba tubanye neza. Ndasaba ko ingingo ya 101 yakurwaho ndetse ikanajugunwa Kagame akatuyobora ubuziraherezo.”
Kiruwera we nabandi bagiye bafata ijambo ng bitumire intumwa za rubanda ,bagarutse kukuvuga ko igihe Kagame yaba ashaje akeneye kuruhuka yagirwa umujyanama ufite ububasha wa perezida wamusimbura ngo bikaba nkuko byabaye kuri mwalimu Julius Nyerere wa Tanzania.
Ibikorwa byiza bindi abafashe ijambo bagarutseho ngo bituma Kagame yakomeza kubayobora,abatuye umurenge wa Rukira ,bavuze ko iterambere bamaze kugeraho ari ntagereranwa amashanyarazi mu byaro,amazi meza imihanda yabegereye,ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byinshi.
Nubwo ariko bizeye ko aba badepite bazabatumikira ngo barifuza ko babigira vuba kuko umutima wabo utazatuza ingingo ya 101 itaravugururwa ngo bongere bitorere uwabagejeje kuri byinshi.
Abaturage bagera ku bihumbi bine bari bitabiriye ibi biganiro n’abadepite,barimo Kayitesi Liberate na Mukandera Iphygenie,bagaragaje ibyishimo byinshi na Morale muri iki gikorwa aho bari bitwaje ibyapa bisaba ko ingingo ya 101 yavugururwa bakongera bakitorera perezida Kagame.
Iri tegeko nshinga abaturage banditse barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 700,ryari rytowe mu mwaka w’ibihumbi 2003 aho ingingo ya 101 ivuga ko perezida yiyamamariza manda ebyiri gusa akavaho .
Jean Claude Gakwaya