Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gicumbi – Abaturage bashima ikinyabupfura cyaranze inkotanyi mu gihe cyo kubohoza igihugu

$
0
0
Gicumbi - Abaturage bashima ikinyabupfura cyaranze inkotanyi mu gihe cyo kubohoza igihugu

Siboyintore Evariste atanga ubuhamya bw’uburyo yabanye n’inkotanyi

Mu gihe cy’intamabara yo kubohoza u Rwanda abaturage bo mu karere ka Gicumbi bashima imyitwarire y’inkotanyi kuko zaranzwe n’ibikorwa by’urukundo byo kubafasha guhangani n’ibihe bikomeye barimo.

Nk’uko abatuye ahitwa Gishamabashayo mu murenge wa Rubaya ahatangiriye urugamba kuri uyu wa 2/7/2015 batangaza ko ubugwaneza n’impuhwe abasirikare b’inkotanyi babagaragarije muri icyo gihe aribyo byatumye babasha gutsinda urugamba.

Nyirarukundo Chantal avuga ko mu mwak wa 1990 yari akiri muto ariko ko ikintu yibukira ku basirikare b’inkotani ari uburyo babahungishije amasasu kugirango badapfa.

Muri icyo gihe kandi ibyo kurya babihabwaga n’abasirikare b’inkotanyi ndetse bakabashakira n’imyenda yo kwambara.

Muri icyo gihe ngo byari bikomeye cyane bakumva amasasu bagashaka kwiruka abasirikare b’inkotanyi babigishije uburyo bwo kwihishamo kugirango baticwa n’amasasu.

Uretse kuba barabigishije uburyo bwo kwihisha babashakiye uburyo bakomeza no kwiga aho inkotanyi zabazaniye abarimu bo kubigisha bakomeza kubaho nk’uko byari bisanzwe.

Siboyintore Evariste mu buhamya bwe avuga ko yahuye n’inkotanyi ava kuruganda rw’icyayi rwa Mulindi maze batangira kuganira ndetse batangira gufatanya urugamba rwo kubohora igihugu.

Uburyo inkotanyi zabarindiye umutekano ngo zabahurije hamwe maze zibasaba ko batazajya birukanka ahubwo ko igihe hatangiye imirwano inkotanyi zahitaga zimura abaturage zikabajyana kure y’aho imirwano iri kubera kugirango hatagira umuturage upfa.

Siboyintore ashima byimazeyo ikinyabupfura cyaranze abasirikare b’inkotanyi muri icyo gihe ndetse nanubu we aka abibonamo ibanga ryatumye banatsinda urugamba.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brg.Gen. Nzabamwita Joseph atangaza ko n’ubwo bari kurugamba icyo barwaniraga ari abaturage, akaba ariyo mpamvu bagombaga gushakira abaturage iby’ibanze kugirango babashe kubaho.

Bimwe mubikorwa babakoreraga harimo kubashakira abaganga bo kubavura igihe barwaye, ibyo kurya,  n’amashuri yo gukomeza kwigiramo ndetse n’ibibatunga.

Ashimira abaturage batuye muri iyo mirenge urugamba rwatangiriyemo kuko bagize imyitwarire myiza ndetse baranzwe n’ubwimvikanye bwabafashije gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles