Abaturage bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko bashingiye ku iterambere bamaze kugerwaho harimo amashanyarazi yabanyuraga hejuru ariko ntibayabone ubu bakaba bayafite, Imihanda , amashuri, umutekano n’ibindi ngo bifuza ko ingingo 101 yahinduka umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME akongera kubayobora
Umukecuru Kinyabuguma Clemence w’imyaka 89 y’amavuko ati “Nshyigikiye ko ingingo 101 yahinduka vuba byihuse ntaranapfa kuko nshaje nkongera nkitorera Kamame Paul kugirango mwiture ineza yangiriye akamvura amaso kuko atabonaga yavavuze ko kandi we yarangije kumutora ngo igisigaye ni uko yemera ubusabe bwabo bakamwitura ineza yabagiriye.
Mukantagara Vestine yavuze ko kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida KAGAME bwamukuye muri Nyakatsi none ubu ngo atuye munzu zigezweho zitwa karasharamye akaba yifuza ko iyongingo imuzitira kongera kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu yavugururwa akongera kumutora kugirango abageze no kubindi byiza byinshi.
Habyarimana Ferdinand nawe yunga murya mugenzi we ashimangira ko iyo ngingo 101 yahinduka bakongera bagahabwa amahirwe yo kwitorera Perezida KAGAME Paul akabayobora ibihe byose azaba akiriho kuko ngo ntawe usimbura ikipe itsinda
Abandi baturage barimo Bahati Bizimana J.de Dieu na Batsutsure Pacifiquebaragira bati” Ntamunyamahanga wemerewe gutegeka abanyarwanda uwo bagomba kwitorera kuko bazi agaciro ka Perezida Paul Kagame mubuzima bwabo kuko ntanumwe muribo wigeze agira uruhare mu guhuza abanyarwanda nyuma ya Jenoside yahekuye abanyarwanda ubu bakaba babanye mu mahoro
Kubwabo bavuga ko yayobora ubuzima bwe bwose kugeza ubwo azaba y’umva ananiwe akisabira kuruhuka wenyine ariko nanone ngo akazaba n’umujyanama mukuru w’igihugu mu kugira abanyarwanda inamazubaka
Aba baturage ngo ntibifuza ko hari undi wazuririra kuri iyo ngingo ngo ashake kubayobora igihe cyose aho bavuga ko ibyo byaba umwihariko kuri Perezida KAGAME Paul kuko babivuga nyuma yo kureba ibyo yabagejejeho
Senateri Mushishizimana Apollinaire avuga ko nkuko babitoreye nkintumwa zabo ubusabe bwabo bwemewe ahasigaye ngo bakaba bagiye gushingira kubyo bakomeza gusaba bifuza ko ingingo 101 yahinduka bagatora uwo bifuza ko yakomezanya nabo mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.