Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Abavuye mu mashyamba batangajwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame

$
0
0

Nyamagabe: Abavuye mu mashyamba batangajwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame

Bamwe mu bavuye mu mashyamba, batangajwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame, kuko yabahaye ikaze mu gihugu cyabo bakaba babanye n’abo barwanaga amahoro kandi bagafatanya guteza imbere igihugu.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015, Ntirushwa umwe mu bahoze mu mashyamba repubulika iharanira demokarasi ya kongo, yasabye abadepite ko itegeko nshinga rikwiye kuvugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora, kuko yatangajwe n’uko bakiriwe mu Rwanda.

Francois Ntirushwa utuye mu murenge wa Mbazi, akagari ka Ngara, umudugudu wa Gasharu, avuga ko baje mu Rwanda, bameze nabi bashonje ariko bakabasha kujya mu baturage ubu bakaba bameze neza.

Yagize ati “Uriya musaza afite ingabire zidasanzwe, namaze imyaka 16 mu mashyamba, twageze igisenyi baza kutwakira imisatsi yarabaye amaderedi, inzara ushobora kundeba ukirukanka, baratugaburira baduha matora turaryama, kandi twarwanaga nabo, batwakira neza.”

Nyamagabe: Abavuye mu mashyamba batangajwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame

Ntirushwa yakomeje avuga ko yabashije kwiteza imbere akaba yarahindutse inkeragutabara nk’abandi.

Yagize ati “iby’imisatsi byo murabona ko namaze gusobanuka, inkweto mfite iyo mpinduranya, ubu ndumuhinzi wa marakuja na gaperi, ubu rero turasabana umutekano ni wose, uriya musaza yahuje ingabo, rwose mukwiye guhindura ririya tegeko nkitorera uriya musaza wanjye Paul.”

Ntirushwa ngo kuri we biratangaje kubona abo bitaga abanzi, bakarwana babanye neza kandi ko yishimira buryo ki U Rwanda ruhagaze mu mahoro kandi mu mashyamba ya kongo hariyo imitwe myinshi irurwanya.

Ibi biganiro bikaba byari biyobowe n’abadepite Ignacienne Nyirarukundo na Joseph Desire Nyandwi, abaturage babyitabiriye bakaba bagaragaje ko nabo bifuza ko itegeko nshinga rihinduka bitewe n’imiyoborere myiza n’iterambere Perezida Kagame yagejejekubanyagihugu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>