Ababyeyi bo mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruahngo, barashimangira ko bagomba gukora ibishoboka byose, ubwenge n’urukundu Perezida Paul Kagame yabagaragarije, rwazasigara mu bana babo, nabo bakazakora ibikorwa nk’ibye.
Ibi aba baturage bakaba barabitangaje tariki ya 28/07/2015, ubwo abadepite batatu bayobowe na Byabarumwanzi Francois, bari muri uyu murenge barimo kwakira ibitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane mu ngingo yaryo ya 101.
Ubwe muri aba baturage, Rutazigwa Antoine , yarahagurutse agaragaza ibyiza byinshi Kagame yabagejejeho, ariko yifuza ko abana b’uyu murenge bakwigira kuri Kagame, igihe azaba atakibashije nabo bakagira icyo bakora mu kubaka igihugu.
Uyu muturage yagize ati “mw’ababyeyi mwese muteraniye aha, ndabasabye mureke dufashe abana bacu, guharanira kobazagera ikirenge mu cya Perezida Paul Kagame, bagire ubwenge nk’ubwe.”
Rutazigwa kandi, akaba yasabyeabadepite, ko bakwiye kubagirira vuba, itegekonshinga rikavugururwa, bagakomeza kugira amahirwe yo kwitorera Kagame, kugirango ibyiza yabasezeranyije azabibagezeho.
Umurenge wa Kinihira abadepite basorejemo igikorwa cyo gukusanya ibitekrezo mu mirenge 9 igize akarere ka Ruhango, akaba ariwo murenge witabiriye cyane kurusha indi.
Depite Byabarumwanzi Francois, akaba yabwiye aba baturage ko ubu nyuma y’ibi bitekerezo byabo, bagiye kwiga ku ivugururwa ryawo, nyuma bakazagaruka muri kamarampaka bemeza cyangwa bahakana ibizaba byizweho n’inteko insingamategeko.
Eric Muvara