Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kayonza: Abarimu ntibarwanya abahatanira kuyobora u Rwanda, icyo bifuza ni uko inzitizi ibuza Kagame kwiyamamaza ivaho

$
0
0

Kayonza: Abarimu ntibarwanya abahatanira kuyobora u Rwanda, icyo bifuza ni uko inzitizi ibuza Kagame kwiyamamaza ivaho

Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Kayonza bavuga ko batarwanya uwo ari we wese uhatanira kuyobora u Rwanda kuko ari uburenganzira bwe, icyo bifuza ngo ni uko inzitizi yatuma Perezida wa Repubulika Paul Kagame atongera kwiyamamaza ivaho kuko ari we bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda.

Ibi babivuze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 ubwo bagezaga ibitekerezo bya bo ku ntumwa za rubanda ziri gukusanya ibitekerezo by’abaturage bo mu karere ka Kayonza ku bijyanye n’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Iyo ngingo kuri ubu ifatwa nk’inzitizi yatuma Perezida Kagame adakomeza kuyobora nyuma y’uko azaba arangije manda ebyiri z’ubuyobozi yemererwa n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu, ari na yo mpamvu abo barimu basaba ko yavugururwa agakomeza kuyobora kuko bakimukeneye.

Umwe muri abo barimu witwa Hakizimana Celestin yavuze ko gutora Kagame “ari ugutora amahoro arambye n’umutekano usesuye, ibyo kandi bikajyana n’iterambere”

Uyu mwarimu kimwe na bagenzi be bavuze ko kurekura Perezida Kagame ari nko kwikura amata ku munwa kandi ngo ntibashaka ko bibabaho nk’uko Niyitegeka Valensi wigisha mu murenge wa Murama yabivuze. Ati “Nitwe twashyizeho iryo tegeko nshinga, tuzi aho tugana kandi nitwe dushyiraho ingamba zizadufasha kugera aho twifuza. Iriya ngingo nihindurwe”

Mu barimu bagera ku 2500 batanze ibitekerezo nta n’umwe wagaragaje ko adashaka ko iyo ngingo y’itegeko nshinga ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora. Gusa hari hari uwasabye ko mu gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’iyo ngingo hajya hifashishwa udusanduku tw’ibitekerezo kuko hari ubwo umuntu ashobora kudahitamo gutanga igitekerezo cye mu ruhame.

Uretse abarimu b’Abanyarwanda bagaragaje ko bagikeneye Perezida Kagame, hari n’abarimu b’ababanyamahanga bigisha mu karere ka Kayonza bagaragaje ko Perezida Kagame ari umuyobozi w’indashyikirwa, bavuga ko Abanyarwanda baramutse bamwitesheje baba batarebye kure.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>